Amakuru mashya kuri Sadio Mané asubiza agatima impembero Abanyafurika bakunda ruhago

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Benshi mu Banyafurika bakunda ruhago bari bababajwe n’inkuru y’ivunika rya rurangiranwa Sadio Mané byari byabanje gutangazwa ko atazakina imikino y’Igikombe cy’Isi kubera imvune, gusa ubu hari amakuru meza kuri uyu mukinnyi.

Sadio Mane wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Afurika, yavunikiye mu mukino wahuzaga ikipe asanzwe akinira ya Bayern München yakinagamo na Werder Bremen wabaye ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 08 Ugushyingo 2022.

Izindi Nkuru

Bucyeye bwaho ku wa Gatatu tariki 09 Ugushyingo 2022, ikinyamakuru gikomeye cyandika ku nkuru za siporo, L’Equipe cyari cyatangaje ko uyu mukinnyi usanzwe ari inkingi ya mwamba ya Senegal, atazakina imikino y’Igikombe cy’Isi izatangira mu mpera z’icyumweru gitaha.

Ni inkuru yari yababaje Abanyafurika benshi bakunda umupira w’amaguru dore ko benshi bari inyuma y’iyi kipe yanegukanye Igikombe cya Afurika cy’uyu mwaka, ibifashijwemo n’uyu kizigenza Sadio Mané.

Gusa kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022, ikipe ya Senegal yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi izakoresha mu Gikombe cy’Isi ariko ko afite imvune akaba ashidikanywaho.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 mu biganiro bya Siporo, yavuze ko Igihugu cya Senegal cyakora ibishoboka byose kugira ngo Sadio Mané abashe gufasha ikipe yabo mu gikombe cy’Isi.

Yagize ati “Uburyo Sadio Mané yafashije Senegal kwegukana Igikombe cya Afurika, kandi akaba azwiho gutabara amakipe yose yakiniye, Igihugu cye cyakora ibishoboka byose mu rwego rw’ubuvuzi kugira ngo igikombe cy’Isi kizagera abasha gukina.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru