Clare Akamanzi na Pierre Damien ngo ni Abaminisitiri- Papa Cyangwe na Chris Eazy baradusekeje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu kiganiro 10 Battle cya RADIOTV10, Papa Cyangwe na Chris Eazy bahanganye mu mukino nkarishyabwenge waranzwe n’ibitwenge, bageze ku Baminisitiri bazi bo mu Rwanda, umwe avuga ko azi Clare Akamanzi na Pierre Damien.

Uyu mukino wa 10 Batlle utambuka ku bitangazamakuru bya RADIOTV10 ukaba kimwe mu biganiro bikunzwe mu Rwanda, noneho wahuriyemo aba bahanzi bagezweho muri iyi minsi.

Izindi Nkuru

Ni umukino urangwa no kubaza abawitabiriye ibintu runaka cyangwa abantu bashobora kuvuga mu gihe cy’amasegonda 30’’.

Inota rya mbere muri uyu mukino, ryegukanywe na Chris Eazy wasubije imikino itanu ikinwa hadakoreshejwe umupira.

Babajijwe abanyamakuru b’imikino bazi, Papa Cyangwe yavuze ko yavuga barindwi ariko birangira avuze batatu gusa, bituma inota rya kabiri ryegukanwa na Chris Eazy.

Babajijwe kandi Abaperezida bo ku Mugabane wa Afurika bazi, Chris Eazy yiyemeza kuvuga bane, ariko amasegonda 30’’ amurangirana avuze babiri ari bo Paul Kagame na Museveni, bituma Papa Cyangwe yegukana inota rye rya mbere.

Naho ibikoresho umuntu ashobora gusanga mu cyumba cyo kuraramo, Papa Cyangwe yavuze ko yavuga 11, ariko avugamo n’ibikoresho byo mu gikoni kuko yavuzemo isorori na Cafetiere.

Ni igisubuzo cyazamuye ibitwenge, aho Chris Eazy yahise asa nk’userereza Papa Cyangwe mu buryo bwo gutera ubuse, ati “Wafata isorori ukayibika mu cyumba?…imbeba zagutera.”

Babajijwe Abaminisitiri bazi mu Rwanda, Chris Eazy avuga ko yavuga batatu ariko byarangiye nta n’umwe avuze wa nyawe kuko yavuze uwitwa Liam, Clare Akamanzi usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa RDB, na Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe ariko ubu utagifite umwanya mu buyobozi bw’u Rwanda.

Babajijwe indirimbo bavuga mu masegonda 30’’, Papa Cyangwe yiyemeje kuvuga 20 ariko birangira avuze 17.

Nubwo Chris Eazy yananiwe kuvuga Abaminisitiri ariko yegukanye uyu mukino kuko yagize amanota atanu (5) kuri abiri (2) ya Papa Cyangwe.

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru