Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye abantu bafite ubwandu bw’ubwoko bushya bwa COVID-19 buhangayikishije buzwi nka Omicron bwari bumaze iminsi buvugwa mu bindi bihugu binyuranye.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021.
Iri tangazo ritangira rigira riti “Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko binyuze mu gusuzuma byimbitse ibizamini by’abagenzi binjira mu Gihugu, mu Rwanda hagaragaye abantu batandatu banduye Virus yihinduranyije ya COVID-19 izwi ku izina rya Omicron.”
Iri tangazo rivuga ko aba bantu ari abagenzi ndetse n’abo bahuye na bo, rikomeza rivuga ko iyi Virusi yihinduranyije ya Omicro izwiho gukwiriakwira mu bantu benshi mu buryo bwihuse igasaba abantu gukaza ingamba zo kwirinda bubahiriza ingamba nshya zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021.
Rikomeza rigira riti “Minisiteri y’Ubuzima iributsa Abaturarwanda bose bafite kuba ku myaka 12 ko ari ngombwa kwikingiza iyi virusi [COVID-19] mu buryo bwuzuye no gufata doze ishimangira y’urukingo rwa COVID-19 ku muntu wese ubarizwa mu cyicirio cy’abayigenewe.”
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje iby’iyi virusi yihinduranyije yageze mu Rwanda mu gihe ingamba nshya zafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri zakajijwe kuko abagenzi bose bavuye hanze y’Igihugu bagomba kubanza gushyirwa mu kato k’iminsi itatu.
Izi ngamba kandi zahagaritse ibitaramo by’umuziki no kubyina birimo inzu z’utubyiniro [Night Clubs] ndetse na Karaoke naho konseri zateguwe zikazajya zibanza kwemezwa na RDB.
RADIOTV10