Alain Mukuralinda yagizwe Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, Emma Claudine wakoze itangazamakuru nawe ahabwa umwanya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo Alain Mukuralinda wigeze kuba Umuvugizi w’Ubushinjacyaha ubu akaba yagizwe Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo Ambasaderi wa Libiya Ibrahim Sidy Ibrahim Mattar, uwa Repubulika ya Chile, Maria Alejandra Guerra Ferras de Andrade, uwa Repubulika ya Philippine, Marie Charlotte G. Tang, n’uwa Ghana, Damptey Bediako Asare.

Izindi Nkuru

Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi bashya barimo Beatrice Mukamurezi wagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire.

Uyu Beatrice Mukamurenzi yari asanzwe ari Umucamanza mu Rugerero rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka akaba azwi mu nteko yaburanishije urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina ndetse n’urubanza rwaregwamo Dr Leon Mugesera wahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Kayumba yagizwe Umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Central African (Minisiter Counsellor) naho Didier Rugina agirwa umujyanama wa kabiri.

Mu biro by’Umuvugizi wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda.

Alain Mukuralinda yagizwe Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije

Alain Mukuralinda yamenyekanye cyane ubwo yari Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda akaba yarasabye guhagarika akazi ko kuba Umushinjacyaha muri 2016.

Mu bandi bahawe imyanya kandi harimo Emma Claudine Ntirenganya wagizwe umusesenguzi mu bijyanye n’itumanaho kuri gahunda za Guverinoma (Communication Analyst in Charge of Government Programs).

Emma Claudine Ntirenganya

Emma Claudine Ntirenganya azwi mu itangazamakuru aho yabaye Umunyamakuru kuri Radio Salus mu biganiro byatangaga inyigisho ku bari n’abategarugori ndetse n’ibyigisha imibanire ikwiye mu muryango.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru