AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Intumwa yamuzaniye ubutumwa bwa Museveni

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Ambasaderi Adonia Ayebare wamuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022 Perezida Kagame yakiriye iyi ntumwa ya Perezida Museveni.

Izindi Nkuru

Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, bugira buti “Nyakubahwa Perezida Paul Kagame uyu munsi yakiriye Ambasaderi Adonia Ayebare wamuzaniye ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida Yoweri Museveni.”

Mu mpera za 2019 tariki 29 Ukuboza, Perezida Kagame Paul na bwo yari yakiriye Ambasaderi Adonia Ayebare wari umuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni.

Icyo gihe Perezida Kagame Paul yari yatangaje ko yagiranye ibiganiro by’ingirakamaro na Ambasaderi Adonia Ayebare “waje i Kigali azanye ubutumwa burebanda n’imibanire y’ibihugu byombi.”

Icyo gihe kandi Ambasaderi Adonia Ayebare na we yashimye Perezida Kagame Paul ku kuba yamwakiriye mu biro bye “aho namugejejeho ubutumwa bwa Yoweri Museveni.”

Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze iminsi urimo igitotsi gishinze imizi ku kuba Uganda ikomeje kubanira nabi u Rwanda aho iki Gihugu cyagiye kigirira nabi Abanyarwanda bajyayo n’abasanzwe babayo, bagafatwa n’inzego z’umutekano zacyo zikabafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iki gihugu cy’Igituranyi cyo mu Majyaruguru y’u Rwanda kandi cyagiye gishyigikira abahungabanya u Rwanda nk’uko byagiye binagarukwaho abafatiwe mu mitwe irwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru