Bakomeje gukurira ingofero Kate Bashabe kubera igorofa yujuje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umucuruzi akaba n’umwe mu bazwi mu ruganda rw’Imideri, Kate Bashabe yagaragaje inzu igeretse yujuje mu Mujyi wa Kigali bituma benshi bamukurira ingofero kubera iki gikorwa cy’indashyikirwa.

Kate Bashabe ubwe ni we werekanye akanyamuneza atewe n’iyi nzu y’umuturirwa ye yujuje i Rebero mu Karere ka Kicukiko mu Mujyi wa Kigal.

Izindi Nkuru

Mu mashusho yashyize kuri Instagram ye, Kate Bashabe yagaragaje iyi nzu ye ubwo yari imaze guhagarara n’ubu yuzuye.

Aya mashusho magufi aherekejwe n’ubutumwa bugira buti “Ndabikoze. Niyubakiye inzu yanjye ku giti cyanjye.”

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bashimiye uyu mukobwa bamwereka ko bishimiye iyi ntambwe yateye.

Ange Subirous Tambineza wabaye Umunyamakuru mu Rwanda, ari mu batanze ibitekerezo kuri aya mashusho aho yagize ati “Ishyuke muvandimwe.”

https://www.instagram.com/p/CYzBfB5IxKI/

Kate Bashabe asanzwe ari umushoramari ukora ibikorwa binyuranye aho asanzwe anafite iduka ricuruza imyenda.

Azwi kandi mu bikorwa byo gufasha abana bo mu miryango itishoboye aho ajya anahura na bamwe muri bo bagasangira.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2021, Kate Bashabe yasangiye iminsi mukuru n’abana 100 biga mu ishuri ribanza rya EPR Nyamata b’impfubyi n’abo mu miryango itishoboye.

Kate yakunze kugaragaza ari muri iki gikorwa

Ubu arishimira umusaruro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru