Friday, September 4, 2026
RW|EN
SIPORO

AMAKURU MASHYA: Rayon Sports inganyirije hanze inatahana inota

AMAKURU MASHYA: Rayon Sports inganyirije hanze inatahana inota

Rayon Sports yanganyije 1-1 na Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup 2026/27, wabereye muri Cameroun.

Panthère ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 13, nyuma yo gukoresha neza umupira wavuye muri koruneri.

Rayon Sports yashatse kwishyura, ndetse mu gice cya mbere abasore ba Gikundiro basabye penaliti nyuma y’umupira wavugwaga ko wakinweho n’umukinnyi wa Panthère mu rubuga rw’amahina, ariko umusifuzi akomeza umukino nta penaliti atanze.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura, amaherezo Kameni Junior ayibonera igitego cyiza, asubiza Gikundiro mu mukino.

Umukino urangira ari 1-1, bivuze ko Rayon Sports izajya mu mukino wo kwishyura ifite amahirwe menshi yo gukomeza.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro i Kigali ku wa 12 Nzeri 2026. Rayon Sports ikeneye gutsinda kugira ngo ikomeze mu cyiciro gikurikiyeho.

Aime Augustin

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =