Amakuru mpamo y’akayabo k’amafaranga yaguzwe rutahizamu ukomeye w’Amavubi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Byiringiro Lague, rutahizamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi na APR FC, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka itatu y’akayabo ka miliyoni zirenga 200 Frw mu ikipe yo muri Suède.

Iyi nkuru ya Byiringiro Lague, yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, ko yamaze gusinya amasezerano muri Sandvikens FC yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède.

Izindi Nkuru

Ni amakuru yanemejwe n’iyi kipe, ko uyu rutahizamu w’Umunyarwanda yamaze kuba umwe mu bakinnyi bayo.

Amakuru Twamenye ni uko uyu mukinnyi yaguzwe agera kuri Miliyoni 220 Frw, mu masezerano y’imyaka itatu nkuko yabihamirije RADIOTV10 mu ishami rya siporo.

Uyu rutahizamu kandi yahamirije RADIOTV1O ko azahaguruka mu Rwanda tariki 11 Gashyantare 2023, nyuma yo gukina umukino w’ishiraniro uzahuza APR FC na mucyeba wayo Rayon Sports.

Byiringiro Lague usanzwe ari muri ba rutahizamu bafite impano idasanzwe mu Rwanda, asinyiye iyi kipe nyuma y’uko yari yigeze no kujya kugerageza amahirwe ku Mugabane w’u Burayi ariko ikipe yamwifuzaga, ntimushime.

Mu ntangiriro za Nyakanga 2021 ni bwo Byiringiro Lague yerekeje muri Neuchâtel Xamax FCS ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Busuwisi.

Iyi kipe yamubengukiye mu mikino ya CHAN yabereye muri Cameroun muri 2022 nubwo uyu mukinnyi atakinnye imikino yose abanzamo ariko umwe gusa yabanjemo wahise umuhesha ayo mahirwe.

Icyo gihe ntabwo yatsinze igerageza yakoze ndetse byatumye asubira i Kigali yongera kwakirwa na APR FC.

Ikipe yamusinyishije yamuhaye ikaze

Sandvikens IF yamuguze isanzwe ibarizwamo undi Munyarwanda, Mukunzi Yannick wayigezemo mu 2019.

Mukunzi wagiye muri Sandvikens nk’intizanyo ya Rayon Sports, amasezerano ye yemejwe burundu mu 2020. Muri Nzeri 2022 ni bwo yongereye amasezerano y’imyaka ibiri.

Byiringiro Lague ugiye kumusanga muri muri Sandvikens IF, we akinira Ikipe Nkuru ya APR FC guhera muri Mutarama 2018. Yayigezemo avuye muri Intare FC mu gihe yakuriye muri Vision FC, ndetse akaba yanakiniraga ikipe ya CHAN ndetse n’ikipe y’igihugu nkuru.

Adelaide ISHIMWE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru