Imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo, yaramutse mu mujyi a Nyabiondo muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Iyi mirwano yadutse mu rucyerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ukwakira 2025 ahagana saa saba (01:00’) aho yatangijwe n’inyeshyamba z’umutwe wa Wazalendo urwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru aturuka muri ibi bice byabereyemo imirwano, avuga ko inyeshyamba z’uyu mutwe zagabye ibitero muri uyu mujyi ufatiye runini uruhande rwa AFC/M23 mu mirwanire.
Kuva ubwo hagabwaga ibi bitero, muri uyu mujyi wa Nyabiondo, hakomeje kumvikana urusaku rw’imbunda za rutura n’izoroheje, ibintu byatumye abaturage bo muri aka gace bahera mu ngo zabo.
Bivugwa ko izi nyeshyamba za Wazalendo zirwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa, zishaka kwisubiza uyu mujyi umaze amezi arindwi uri mu maboko ya AFC/M23 dore ko abarwanyi b’iri Huriro bawufashe kuva mu ntangiro za Werurwe uyu mwaka.
Iyi mirwano ya hato na hato itangizwa n’uruhande rurwanira Leta ya Kinshasa, yakomeje kumvikana mu bice binyuranye nubwo mu biganiro bibera i Doha muri Qatar, Guverinoma ya DRC n’Ihuriro AFC/M23 baherutse gusinya amasezerano y’ishyirwaho rw’urwego rushinzwe kugenzura no gukurikirana iyubahirizwa ry’agahenge.
Ihuriro AFC/M23 ryari riherutse gutangaza ko nyuma y’amasha macye, hasinywe ariya masezerano ayshyizweho umukono tariki 14 Ukwakira, uruhande bahanganye, rwahise rugaba ibitero bya rutura mu bice binyuranye muri Kivu zombi, iy’Epfo n’iya Ruguru, byahitanye inzirakarengane nyinshi z’abasivile, bigakura benshi mu byabo.
RADIOTV10