• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu

radiotv10by radiotv10
17/10/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Israel yongeye kwikomanga mu gatuza kubera Umujenerali yivuganye yahigishaga uruhindu
Share on FacebookShare on Twitter

Israel yemeje ko ari yo yagabye igitero kivuganye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’itsinda ry’Abahouthi bo muri Yemen, Major General Mohammed Abdulkarim al-Ghamari.

Ibi kandi byanemejwe n’ubuyobozi bw’uyu mutwe mu itangazo bwashyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukwakira 2025.

Iri tangazo ryasohowe kuri uyu wa Kane, ryaje rikurikirwa n’irya Israel yemeje ko ari yo yagabye igitero cyamuhitanye, aho Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz, yatangaje ko al-Ghamari yishwe n’ibitero by’indege za gisirikare za Israel.

Mu itangazo ryabo, Abahouthi bavuze ko urupfu rwa al-Ghamari rutazatuma bacika intege, ahubwo bashimangira ko intambara bafitanye na Israel itarangiye kandi ko Israel izahabwa igihano gikwiye ku byaha yakoze.

Israel ivuga ko muri Kanama uyu mwaka, yagabye ibitero ku murwa mukuru wa Yemen, Sanaa, bigamije kwica abayobozi bakuru b’Abahouthi, barimo al-Ghamari ntibyakunda ariko ibyo bitero byahitanye Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma iyobowe n’Abahouthi ndetse n’abandi Baminisitiri.

Minisitiri israel Katz yongeyeho ko bazakomeza kwihimura ku muntu uwo ari we wese ubateje umutekano muke.

Ibi bibaye mu gihe hari agahenge kari kamaze iminsi itandatu hagati ya Israel na Hamas muri Gaza, kagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za America, Qatar n’abandi bahuza.

Aka gahenge kahagaritse intambara imaze imyaka ibiri muri Gaza, aho Israel ishinjwa kwica Abanyapalestine bagera ku 68 000 no guteza ibibazo bikomeye birimo ibyo kudatanga ubutabazi ndetse n’iby’ubuzima.

Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =

Previous Post

Bidasubirwaho umuhanzi wakanyujijeho umaze imyaka 12 hanze yatangaje igihe azagarukira gutura mu Rwanda

Next Post

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.