Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga

radiotv10by radiotv10
21/10/2025
in MU RWANDA
0
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku wagaragaye mu bikomeje kwiyongera ku mbuga nkoranyambaga
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umuntu ujya mu muhanda rwagati mu Mujyi wa Kigali akaryamamo mu bikomeje gukoreshwa na bamwe ku mbuga nkoranyambaga bashaka gususurutsa abantu, Polisi y’u Rwanda yavuze ko bidakwiye kandi ko uwabikoze agomba kubihanirwa.

Ni nyuma yuko umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, ashyize aya mashusho kuri X, abaza Polisi y’u Rwanda niba ibi bikwiye.

Ni amashusho yerekana umuntu w’igitsinagabo ajya mu muhanda rwagati ibinyabiziga biri gutambuka, akicaramo ubundi akaryamamo, aho uyu aba akenyeye mu mutwe umwambaro wo mu ibara ry’ibendera ry’u Rwanda.

Ukoresha Konti yitwa Gapopori (Iratsinze) kuri uru rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize ati “Mwaramutse neza Polisi y’u Rwanda. Ese iyi myitwarire nk’iyi mu muhanda iremewe?”

Mu kumusubiza, Polisi y’u Rwanda yavuze ko bidakwiye, kandi ko hari icyo igiye gukora kugira ngo uwakoze ibi abihanirwe hagendewe ku mategeko.

Polisi yasubije igira iti “Ibi bibangamiye ituze ry’abakoresha umuhanda, kandi birashyira mu byago ubikora n’abandi bakoresha umuhanda. Agomba kubihanirwa.”

Aya mashusho bigaragara ko ari amwe mu yashyirwa ku mbuga nkoranyambaga n’ababa bagamije gususurutsa abantu, dore ko amajwi yumvikanamo, haba harimo ijwi rigezweho rigira riti ‘atasa’.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, yaba mu Rwanda no mu bindi Bihugu binyuranye muri iyi minsi, hakomeje kugaragara udukino nk’utu bita ‘prank’, aho bamwe bakora ibintu biba bigaragara ko bidasanzwe mu rwego rwo gushimisha abantu babibona.

Mu Mujyi wa Kigali, hari uwakunze kugaragara ari mu muhanda mu ruhame, ajyenda arya ibiryo, bamwe mu bo bahuye bakamurangarira kuko baba bamubonyeho ibitamenyerewe, mu gihe we aba abikora ntawe yitayeho.

Ukora nk’ibi umaze kwamamara, ni Umunyarwenya Jose Angel Napi Ondo wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Napi Official ukomoka muri Guinée Equatoriale, ukunze kugaragara mu mashusho yigize umurwayi wo mu mutwe, aho agendagenda ahantu hanyuranye mu ruhame yambaye imyenda yacikaguritse, rimwe na rimwe agasa nk’usagarira abantu, ariko nyuma akaza kubereka ko yari Prank.

Uyu munyarwenya wanasusurukije abantu mu Rwanda mu bitaramo bizwi nka Gen Z Comedy muri Gicurasi uyu mwaka, akunze kugaragara mu bice binyuranye ku Isi, nk’i Burayi ndetse no mu Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

Ibisobanuro by’umugabo wafatanywe umutwe w’inka yari yibwe ari nzima

Next Post

Is remote work changing how Kigali residents live?

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Is remote work changing how Kigali residents live?

Is remote work changing how Kigali residents live?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.