Tuesday, November 24, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Amakuru y’ibanga yatahuwe yagaragaje imibare mishya y’abasirikare b’u Burusiya biciwe muri Ukraine

Amakuru y’ibanga yatahuwe yagaragaje imibare mishya y’abasirikare b’u Burusiya biciwe muri Ukraine

Amakuru yatahuwe yerekana ko abasirikare b’u Burusiya barenga 720 000 bashobora kuba barishwe mu ntambara iki Gihugu kimazemo imyaka na Ukraine, hashingiwe ku makuru yavuye mu bubiko bw’imibare ya Leta y’u Burusiya bwinjiriwe n’abajura bo kuri murandasi.

Aya makuru mashya yerekana ko umubare w’abasirikare b’u Burusiya bishwe ushobora kuba warazamutse cyane ugereranyije n’ibyatangazwaga mbere n’abayobozi bo mu Bihugu by’u Burengerazuba, bavugaga ko abasirikare b’u Burusiya 500 000 bari bamaze kugwa muri iyi ntambara.

Aya makuru aramutse ari ukuri, umubare w’abasirikare b’u Burusiya bishwe muri Ukraine waba wegereye uw’abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza bishwe mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, ubarirwa hafi ku y’ibihumbi 800.

Bivuze ko kuva Perezida Vladimir Putin yatangiza intambara muri Ukraine muri Gashyantare 2022, ingabo ze zaba zaratakaje nibura umusirikare umwe buri minota itatu n’amasegonda 30.

Leta y’u Burusiya ikunze guhishira amakuru y’imibare nyakuri y’abasirikare bayo bishwe. Gusa amakuru menshi yo mu nzego za Leta y’u Burusiya yafashwe n’abinjira muri mudasobwa bashyigikiye Ukraine, ashobora gutanga ishusho nshya y’ingaruka z’uburyo ingabo za Moscow zikoresha mu rugamba.

Imibare yemewe na Leta y’u Burusiya igaragaza ko abasirikare 5 937 ari bo bishwe muri iyi ntambara, gusa iyo mibare iheruka kuvugururwa muri Nzeri 2022.

Ibinyamakuru byigenga byo mu Burusiya, Meduza na Mediazona, byasesenguye amakuru yavuye mu kigo cya Leta gishinzwe ibarurishamibare, Rosstat, bisanga hari hamaze kwandikwamo impfu z’abasirikare 490 000.

Icyakora, abacukumbuzi bagaragaje ko bishobora gutinda kumenya no kwandika impfu z’abasirikare, kuko hari imirambo ishobora kumara amezi ku rugamba itaramenyekana cyangwa ngo ishyingurwe.

Abacukumbuzi bakoresheje uburyo bwo kubara bushingiye ku mibare kugira ngo bagereranye izindi mpfu zishobora kuba zitarandikwa. Ibyo babaze byerekana ko u Burusiya bushobora kuba bwaratakaje abasirikare bagera ku 720 000.

Gusa inzego zishinzwe umutekano n’ingabo zo mu bihugu by’u Burengerazuba zagaragaje ko zishidikanya kuri iyo mibare, zibwira ikinyamakuru Daily Mail ko ishobora kuba iri hejuru cyane.

Ikinyamakuru The New York Times, cyatangaje bwa mbere isesengura ry’iyo mibare, na cyo cyavuze ko kitigeze kibasha kugenzura ubwacyo niba imibare n’uburyo abacukumbuzi bakoresheje ari byo.

Mu mezi abiri ashize gusa, Ukraine yatangaje ko yishe cyangwa igakomeretsa abasirikare b’u Burusiya ku rugero ruri hejuru cyane ugereranyije n’andi mezi.

Nk’uko Kyiv ibivuga, abasirikare b’u Burusiya bishwe cyangwa bagakomereka mu kwezi k’Ukwakira 2026 bagera ku 54 400, akaba ari wo mubare munini watangajwe kuva Putin yatangiza iyi ntambara.

Umubare w’abasirikare ba Ukraine bamaze kugwa muri iyi ntambara nturamenyekana neza, kuko ibigereranyo bitandukanye cyane. Icyakora, bikunze kwemera ko u Burusiya bushobora kuba bwaratakaje abasirikare benshi kurusha Ukraine.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − three =