Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Amarira baterwaga n’umugezi wari warabazengereje wanatwaye ubuzima bwa bamwe bagiye kuyahozwa burundu

radiotv10by radiotv10
18/05/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Amarira baterwaga n’umugezi wari warabazengereje wanatwaye ubuzima bwa bamwe bagiye kuyahozwa burundu
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’igihe abaturage bo mu Mirenge ya Murambi na Murundi mu Karere ka Karongi barira ayo kwarika kubera umugezi wa Mashyiga watwaraga amateme ndetse ukaba waranahitanye ubuzima bwa bamwe, ubu barishimira ikiraro cyo mu kirere kiri kubakwa ndetse ko bafite icyizere ko uyu mugezi utazakigeraho

Abari babangamiwe cyane n’umugezi wa Mashyiga, ni abo mu Tugari twa Nyarunyinya, Muhoro na Mubuga; bavuga ko mu bihe by’imvura nyinshi uyu mugezi wagiye ubatwara abantu bagerageza kuwambuka.

Mugwaneza John ati “Ejo bundi iherutse gutwara umukecuru avuye mu isoko i Syembe hari n’abantu benshi ijya itwara ivanye iyo ruguru ugasanga hano turi kubavanamo.”

Impamvu yatumaga uyu mugezi utwara abantu, ni uko ibiraro bisanzwe by’ibiti n’imbaho byashyirwagaho bitamaraga kabiri utabijyanye.

Mukandera Feresiya ati “Mashyiga yatwaraga ibiraro cyane kuko ibyo nibuka imaze kujyana ni ibiraro bine.”

Mukeshimana Jacqueline na we ati “Abanyeshuri biga hariya ku Mubuga hari bamwe barara iwanjye kuko iyo Mashyiga yuzuye tubabuza kuyambuka.”

Nyuma yo kubona ko ibiraro bisanzwe by’imbaho n’ibiti bidakemura ikibazo ku buryo burambye, ubu hari kubakwa icyo mu kirere cyitezweho korohereza abaturage mu migenderanire ndetse imirimo yo kucyubaka ikaba igeze kure nk’uko bitangazwa na Eng. Ndorimana Vedaste ukuriye imirimo yo kucyubaka.

Agira ati “Twavuga ko kigeze kuri 95% kuko igisigaye ni ugushyiraho urugo rutuma abaturage bazajya bagenda hagati mu nzira nta kibazo bafite.”

Iki kiraro kizafasha abaturage kugera m isantere ya Shyembe bajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima ndetse n’ibitaro bya Kirinda ndetse n’abarema isoko rya Shyembe, gifite ubushobozi bwo kunyurwaho n’abantu 300 icyarimwe kandi cyizaba gifite ubushobozi bwo kuramba imyaka 50.

Uyu mugezi wajyaga wuzura ugateza ibibazo

Ikibazo cyavugutiwe umuti, hubatswe ikiraro cyo mu kirere gisimbura iby’ibiti

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + fifteen =

Previous Post

Mauritania: Hatangajwe imbogamizi zitavugwaho rumwe zakomye mu nkokora uwifuza kongera guhatanira kuba Perezida

Next Post

Kayonza: Bavuze impamvu ituma hari igihe kigera bagahagarika akazi kabatunze bitabarutseho

Related Posts

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva wakoranya Umuganda n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza, yabibukije ko iki gikorwa ari bumwe mu...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Bavuze impamvu ituma hari igihe kigera bagahagarika akazi kabatunze bitabarutseho

Kayonza: Bavuze impamvu ituma hari igihe kigera bagahagarika akazi kabatunze bitabarutseho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.