Nyuma y’igihe abaturage bo mu Mirenge ya Murambi na Murundi mu Karere ka Karongi barira ayo kwarika kubera umugezi wa Mashyiga watwaraga amateme ndetse ukaba waranahitanye ubuzima bwa bamwe, ubu barishimira ikiraro cyo mu kirere kiri kubakwa ndetse ko bafite icyizere ko uyu mugezi utazakigeraho
Abari babangamiwe cyane n’umugezi wa Mashyiga, ni abo mu Tugari twa Nyarunyinya, Muhoro na Mubuga; bavuga ko mu bihe by’imvura nyinshi uyu mugezi wagiye ubatwara abantu bagerageza kuwambuka.
Mugwaneza John ati “Ejo bundi iherutse gutwara umukecuru avuye mu isoko i Syembe hari n’abantu benshi ijya itwara ivanye iyo ruguru ugasanga hano turi kubavanamo.”
Impamvu yatumaga uyu mugezi utwara abantu, ni uko ibiraro bisanzwe by’ibiti n’imbaho byashyirwagaho bitamaraga kabiri utabijyanye.
Mukandera Feresiya ati “Mashyiga yatwaraga ibiraro cyane kuko ibyo nibuka imaze kujyana ni ibiraro bine.”
Mukeshimana Jacqueline na we ati “Abanyeshuri biga hariya ku Mubuga hari bamwe barara iwanjye kuko iyo Mashyiga yuzuye tubabuza kuyambuka.”
Nyuma yo kubona ko ibiraro bisanzwe by’imbaho n’ibiti bidakemura ikibazo ku buryo burambye, ubu hari kubakwa icyo mu kirere cyitezweho korohereza abaturage mu migenderanire ndetse imirimo yo kucyubaka ikaba igeze kure nk’uko bitangazwa na Eng. Ndorimana Vedaste ukuriye imirimo yo kucyubaka.
Agira ati “Twavuga ko kigeze kuri 95% kuko igisigaye ni ugushyiraho urugo rutuma abaturage bazajya bagenda hagati mu nzira nta kibazo bafite.”
Iki kiraro kizafasha abaturage kugera m isantere ya Shyembe bajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima ndetse n’ibitaro bya Kirinda ndetse n’abarema isoko rya Shyembe, gifite ubushobozi bwo kunyurwaho n’abantu 300 icyarimwe kandi cyizaba gifite ubushobozi bwo kuramba imyaka 50.
INKURU MU MASHUSHO
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10