Ubuyobozi bwa Volkswagen Group ku Mugabane wa Afurika, bwanyomoje amakuru y’ibihuha yakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga ko uru ruganda rugiye guhagarika ibikorwa byarwo mu Rwanda, ruvuga ko ayo makuru ari ikinyoma.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa Volkswagen Group Africa kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2026, buvuga ko “bwiifuza kumenyesha abafatanyabikorwa bose, abakiliya, n’abaturage bose ko Volkswagen nta gahunda ifite yo guhagarika ibikorwa byayo mu Rwanda.”
Bukomeza bugira buti “Amakuru atangazwa n’itangazamakuru avuga ko Volkswagen yahagaritse gukorera cyangwa mu Rwanda cyangwa iri muri gahunda yo kuhava, ni ikinyoma kandi nta n’ishingiro afite.”
Muri iri tangazo, ubuyobozi bw’uru ruganda, buvuga ko ahubwo “kuva tariki 01 Mata 2026 Volkswagen Mobility Solutions Rwanda izimukira mu nyubako nshya kandi nini z’ubucuruzi mu cyanya cyahariwe Inganda (i Masoro).”
Bugakomeza bugira buti “Volkswagen izakomeza ibikorwa byayo by’ubucuruzi mu Rwanda birimo serivisi zo gutwara abagenzu, guteranya imodoka, kugurisha imodoka na serivisi zikorwa nyuma y’iz’ubucuruzi.”
Volkswagen ivuga ko iri kwagura ibikorwa byayo mu Rwanda binyuze mu itsinda ryayo ryo ku Mugabane wa Afurika rizayobora ingamba za sosiyete zo gutwara abantu mu buryo bw’imodoka hirya no hino kuri uyu Mugabane.
Uru ruganda rusoza ruvuga ko Volkswagen Group Africa ikomeje kugira ubushake bwo gutangira serivisi mu Rwanda zo ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’ibinyabiziga.
RADIOTV10







