Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Amashusho y’umuhanzikazi w’ikirangirire ari kurira akomeje kurikoroza

radiotv10by radiotv10
29/01/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Amashusho y’umuhanzikazi w’ikirangirire ari kurira akomeje kurikoroza
Share on FacebookShare on Twitter

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwiza amashusho ya Selena Gomez amugaragaza ari kurira, aho abiterwa no kubona abimukira bo muri Leta Zunze Ubumwe za America bari gusubizwa aho baturutse.

Uyu muhanzikazi ubifatanya no gukina filimi, kuri uyu wa 27 Mutarama 2025, yashyize ahagaragara amashusho ubona ko yifashe na telefone, akubiyemo umutumwa bugaruka ku bikorwa byo kwimura no kwirukana abaturage cyane cyane b’Abanya-Mexico mu buryo budahesheje agaciro ikiremwamuntu.

Muri aya mashusho humvikanamo ko Selena Gomez ahangayitse kubera ko Perezida Donald Trump yatangije gahunda yo gusubiza abimukira mu Bihugu byabo.

Selena yagize ati “Mwihangane, abantu banjye muri kwatakwa, abana, simbyiyumvisha, nagakwiye kugira icyo nkora.”

Yagaragaje agahinda kenshi kandi avuga ko bitamworoheye kubona abantu barimo guhura n’ibi bibazo bikomeye byo gukurwaho ubwenegihugu bwabo.

Nyuma yo gukwirakwizwa mu buryo bukomeye ku mbuga nkoranyambaga, Selena Gomez yayasibye aya mafoto, ahita anatangaza ko ari icyemezo yafashe. Yanditse ati “Bisa nk’aho bitari byiza kugaragaza impuhwe ku bantu.”

Gomez uzwiho gushyigikira imishinga itandukanye yo gufasha impunzi, yagaragaje umubabaro ku migendekere y’ibibazo byerekeye impunzi n’abimukira.

Felix NSENGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − one =

Previous Post

M23 yagaragaje gihamya ko yafashe Ikibuga cy’Indege cya Goma inaganje muri uyu Mujyi

Next Post

Perezida Kagame yaganiriye na America ku bibazo bya Congo avuga n’icyo yiteze kuri Trump

Related Posts

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuraperikazi Cardi B yatangaje ko atwite umwana we wa kane, ari na we wa mbere agiye kubyarana n’umukunzi we, umukinnyi...

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

by radiotv10
17/09/2025
0

Umwongerezakazi Ruby Bhogal wamamaye mu kiganiro kizwi nka Bake Off cyo mu Bwongereza, yahishuye ko yakoranye ubukwe na James Stewart,...

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

by radiotv10
16/09/2025
0

Uwase Muyango Claudine wari umaze imyaka ibiri n’igice akorera kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, yasezeye ahita asimburwa na Khadidja...

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
15/09/2025
0

Abasanzwe bafite amazina azwi mu myidagaduro mu Rwanda, basuye umuryango w’umuhanzi The Ben wakiriye umugore we Uwicyeza Pamella wibarukiye imfura...

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

Umuhanzi Israel Mbonyi yararikiye abakunzi be n’aba muzika Nyarwanda icyo abahishiye

by radiotv10
12/09/2025
0

Umuhanzi Israel Mbonyicyambu wamenyekanye nka Israel Mbonyi, yatangaje ko agiye gushyira hanze Album ya gatanu y’indirimbo ze azamurikira Abaturarwanda mu...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yaganiriye na America ku bibazo bya Congo avuga n’icyo yiteze kuri Trump

Perezida Kagame yaganiriye na America ku bibazo bya Congo avuga n’icyo yiteze kuri Trump

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.