Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Amashusho y’umuhanzikazi w’ikirangirire ari kurira akomeje kurikoroza

radiotv10by radiotv10
29/01/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Amashusho y’umuhanzikazi w’ikirangirire ari kurira akomeje kurikoroza
Share on FacebookShare on Twitter

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwiza amashusho ya Selena Gomez amugaragaza ari kurira, aho abiterwa no kubona abimukira bo muri Leta Zunze Ubumwe za America bari gusubizwa aho baturutse.

Uyu muhanzikazi ubifatanya no gukina filimi, kuri uyu wa 27 Mutarama 2025, yashyize ahagaragara amashusho ubona ko yifashe na telefone, akubiyemo umutumwa bugaruka ku bikorwa byo kwimura no kwirukana abaturage cyane cyane b’Abanya-Mexico mu buryo budahesheje agaciro ikiremwamuntu.

Muri aya mashusho humvikanamo ko Selena Gomez ahangayitse kubera ko Perezida Donald Trump yatangije gahunda yo gusubiza abimukira mu Bihugu byabo.

Selena yagize ati “Mwihangane, abantu banjye muri kwatakwa, abana, simbyiyumvisha, nagakwiye kugira icyo nkora.”

Yagaragaje agahinda kenshi kandi avuga ko bitamworoheye kubona abantu barimo guhura n’ibi bibazo bikomeye byo gukurwaho ubwenegihugu bwabo.

Nyuma yo gukwirakwizwa mu buryo bukomeye ku mbuga nkoranyambaga, Selena Gomez yayasibye aya mafoto, ahita anatangaza ko ari icyemezo yafashe. Yanditse ati “Bisa nk’aho bitari byiza kugaragaza impuhwe ku bantu.”

Gomez uzwiho gushyigikira imishinga itandukanye yo gufasha impunzi, yagaragaje umubabaro ku migendekere y’ibibazo byerekeye impunzi n’abimukira.

Felix NSENGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 2 =

Previous Post

M23 yagaragaje gihamya ko yafashe Ikibuga cy’Indege cya Goma inaganje muri uyu Mujyi

Next Post

Perezida Kagame yaganiriye na America ku bibazo bya Congo avuga n’icyo yiteze kuri Trump

Related Posts

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda...

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umunyamakuru Aimée Beauté Mushashi uzwiho ubuhanga mu gusoma amakuru kuri Televiziyo, yatangaje itariki azakoreraho ubukwe n’umukunzi we. Uyu munyamakuru ukorera...

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Umuhanzi w’icyamamare Israel Mbonyi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru avuga inkomoko y’igitaramo akora buri mwaka kuri Noheli kitwa ICYAMBU, ukuntu yanganga amazina...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

by radiotv10
17/12/2025
0

Abarimo umunyamakuru Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, na bagenzi be baregwa ibyaha birimo gusakaza amashusho y’urukozasoni, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa...

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy uri mu myiteguro yo gukorana ubukwe n’umuraperi Shizzo, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano...

IZIHERUKA

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye
MU RWANDA

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

21/12/2025
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yaganiriye na America ku bibazo bya Congo avuga n’icyo yiteze kuri Trump

Perezida Kagame yaganiriye na America ku bibazo bya Congo avuga n’icyo yiteze kuri Trump

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.