Amateka ateye amatsiko yo mu buto bwa Perezida Kagame yashibutsemo urugamba rwo Kwibohora

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo yari afite imyaka 11 y’amavuko, ari bwo yatangiye kwibaza ibibazo byashibutsemo urugamba rwo Kwibohora, ubwo yababazwaga n’imibereho mibi umuryango we n’abandi barimo mu buhungiro muri Uganda, nyamara muri iyo myaka yaragiye agaruka mu Rwanda akareba uko Igihugu cyamwibarutse kimeze.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio 10, kibaye habura amezi macye ngo Abanyarwanda bizihiza isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Izindi Nkuru

Umukuru w’u Rwnada wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda, aho yari Umugaba mukuru w’ingabo zahoze ari RPA, yagarutse ku mateka ye bwite, aho yahunze we n’umuryango we afite imyaka ine, bakajya muri Uganda, ndetse bakaba mu nkambi zitandukanye.

Yavuze ko ari ho yakuriye, ndetse n’umubyeyi we [Papa we] akaba ari ho asazira [yatabarukiye], ubwo we yari afite imyaka 15, ariko ko mbere yaho, afite imyaka 11 yakundaga kumubaza impamvu bari muri ubwo buzima bw’ubuhungiro bwagira ingaruka ku mibereho ye n’umuryango we.

Ati “Ubundi iyo umwana ashonje abwira nyina cyangwa se ko ashonje, ibiryo bikaboneka, ariko mu buryo bw’impunzi, wabonaga bakuru banjye abavutse mbere yanjye, njye ndi umuhererezi nkabona bajya gutora umurongo bategereje abaza kubaha iposho, ngo twese ngo tubisangire. Nkiri umwana nk’imyaka 12 nkabaza nti ‘ni iyihe mpamvu turi hano?”

Yavuze ko kandi yumvaga ko ubuzima babagamo mu Rwanda bari bameze neza. Ati “Hari nk’amafoto najyaga mbona bari bafite ndi uruhinja bampagatiye bamvana mu Bitaro aho babaga babyariye abantu, bikanyereka ishusho ivuga ko mu by’ukuri kandi byaravugwaga kandi birazwi umuryango wanjye ntiwari umeze nabi, ntiwari ukennye, wari umeze neza ku rwego rw’Abanyarwanda uko bari bameze icyo gihe. Hagati y’ibyo n’ubuhunzi ngira ngo ni ho hajemo, ibyo numvaga ibyo nabonaga by’amafoto, nkabaza nti ‘ese kuki turi aha?’ Umubyeyi wanjye ambwira amateka, mbitega amatwi, ariko nk’umwana warangiza ukava aho ukajya kwikinira umupira.”

Avuga ko uko umubyeyi we yabimusobanuriye, yumvaga umuryango we n’abandi bose bari barahunze, nta cyaha cyagombaga gutuma bajya kubaho muri ubwo buzima, bituma akomeza kubitekerezaho, anatekereza uburyo ubwo buzima bw’ubuhunzi babuvamo.

Perezida Kagame yavuze ko yaje mu Rwanda inshuro eshatu, mu 1977, mu 1978, no mu 1979, akaza akareba uko Igihugu yavukiyemo kimeze, ndetse ko umujyi wa Kigali yajyaga awutembera n’amaguru. akajya n’i Butare gusura Nyirasenge, umwamikazi Rosalia Gicanda wanareraga mushiki we, ariko byose akareba uko Igihugu kimeze, akagira inyota yo kuzagituramo.

Ibyo yakomeje kubiganiraho na bagenzi be, ariko batabona inzira byanyuramo kugira ngo babohore u Rwanda, nyuma baza kujya mu gisirikare cya Museveni cyabohoje Uganda na yo yari iyobowe n’ubutegetsi bw’igitugu.

Ati “Bituma twisanga mu gisirikare cya Uganda, mu ibohora rya Uganda, aho ni ho twabonye amahirwe yo kubijyamo, ndetse tubijyamo dutekereza ko amahereze niba tugize amahirwe tukabirokoka, ibyo twashoboye gukora no kumenya mu mikorere bishobora no gukoreshwa no guhindura imiberejo na politiki n’ubuzima bw’Igihugu cyacu.”

Perezida Kagame yavuze ko yari mu basirikare 27 bari mu bari bayoboye urwo rugamba rwo kubohora Uganda, bari bafite intwaro, barimo Abanyarwanda babiri, ari bo we na Fred Gisa Rwigema wari unamukuriye.

Yavuze ko atari azi ko azayobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, ariko ko icyo yatekerezaga ari uko yumvaga ko igikorwa nk’iki kigomba kugira abakiyoboye, ku buryo wenda yazamo, ariko atumvaga ko ari we wakiyobora.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru