Ihere ijisho amafoto ya Perezida Kagame mu kiganiro na Radio10

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’Abanyarwanda cyatambutse kuri Radio 10, cyagarutse ku rugendo rwo kubaka u Rwanda mu myaka 30 ishize, ndetse n’amateka ya mbere yaho no muri iki gihe.

Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Mata 2024, cyanatambutse ku bindi bitangazamakuru byo mu Rwanda, birimo Royal FM ndetse n’andi maradiyo yo mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Abanyamakuru Oswald Mutuyeyezu wa RADIOTV10, ndetse na Aissa Cyiza wa Royal FM, ni bo baganiriye na Perezida Paul Kagame wanashimiye uruhare itangazamakuru rikomeje kugira mu rugendo rw’Igihugu.

Muri iki kiganiro, Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa Abanyarwanda gukomeza gukomera ku bumwe bwabo, kuko ari wo musingi wo kongera kubaka u Rwanda nyuma yo guhagarika Jenoside.

Yavuze ko nyuma yo guhagarika Jenoside, byasabaga kongera kubaka Igihugu, ariko ko bitari gushoboka bitagizwemo uruhare na buri wese, yaba abari bamaze kubura ababo n’ibyabo, ndetse n’abari babahekuye, bityo ko icyagombaga kwihutirwa kwari ugushaka uburyo bashyira hamwe.

Nanone kandi umukuru w’u Rwanda yagarutse ku rugendo rwo kwibohora, agaruka ku mateka ye yo mu buto bwe, ubwo yari mu buhunzi, abona ubuzima bugoye, yatangiye gutekereza icyakorwa kugira ngo akarengane kakorerwa ubwoko bumwe bw’Abanyarwanda bari mu Rwanda gacike, ari bwo we na bagenzi be baje gutekereza urugamba rwo kwibohora.

Mu mateka y’urugamba, Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’itabaruka rya Fred Gisa Rwigema, byabaye bibi, ku buryo hari n’abacitse intege bakaruvaho, ku buryo byasabye ingufu zidasanzwe kugira ingabo zari RPA zongere kwisuganya, ubwo yari aje kuruyobora.

Yanagarutse kandi ku bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byagiye byikorezwa u Rwanda kandi ntaho ruhuriye nabyo, avuga ko Kukwikoreza umuzigo wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi.” Kuko ibi bibazo bifite umuzi mu mateka yo hambere, akwiye kubanza guhabwa umurongo.

Ku bakunze kugira ibyo bavuga ku miyoborere y’u Rwanda, bamuvugaho we ubwe, ko yakomeje kuguma ku butegetsi, avuga ko byose ari amahitamo y’Abanyarwanda kandi ko n’amateka y’iki Gihugu ubwayo, yagiye atuma na we yumva ko agomba gukomeza gutanga umusanzu.

Ni ikiganiro cyagarutse ku ngingo zinyuranye, zirimo n’ibiteye amatsiko nk’uko umunsi we w’akazi uba umeze, uko yita ku muryango we by’umwihariko abuzukuru be, yagiye agaragara bari kumwe.

Perezida Kagame mu kiganiro na Radio 10
Yagarutse ku mateka arimo n’ayo mu buto bwe
Abanyamakuru Oswald Mutuyeyezu na Aissa Cyiza banyuzwe n’ikiganiro bagiranye n’Umukuru w’Igihugu
Oswald Mutuyeyezu
Na Aissa Cyiza

Itsinda ry’abakozi ba Radio 10 barimo n’abashinzwe tekiniki

Photos © Urugwiro Village

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru