Umuhanzikazi Cardi B yatunguye benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara afasha sekuru na nyirakuru gukora isuku mu rugo rwabo ruherereye muri Repubulika ya Dominikani, aho umuryango we ukomoka.
Video yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na se, uzwi nka Papa Bardi, yerekanye uyu muhanzikazi w’icyamamare ku isi afasha mu mirimo isanzwe yo mu rugo, nubwo ari umwe mu bahanzi bageze ku rwego rwo hejuru mu muziki kandi bafite umutungo ubarirwa muri za miliyoni z’amadolari.
Abakunzi be benshi bamushimiye kubera kwicisha bugufi no kutibagirwa inkomoko ye, nubwo amaze kugera ku bikorwa bikomeye mu muziki ndetse akegukana ibihembo bikomeye birimo Grammy.
Iyi gahunda yo guteranira hamwe mu muryango yabaye no mu gihe Cardi B yizihizaga isabukuru y’imyaka 34 y’amavuko, muri uku kwezi k’Ukwakira 2026.
Si ubwa mbere uyu muryango ugaragaje umuco wo gukora imirimo yo mu rugo igihe abagize umuryango bateraniye muri Repubulika ya Dominikani, aho inkomoko yabo iri, ibintu bikunze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Mu bihe byashize, Cardi B yagiye asangiza abakunzi be inkuru zisekeje z’abana be, Kulture na Wave, na bo bahabwaga imirimo yo mu rugo na nyirakuru igihe basuraga umuryango.
Ibi byagiye bigaragaza ko, nubwo Cardi B ari icyamamare kandi afite ubuzima bwiza butuma benshi bamufata nk’uwageze ku rwego rwo hejuru, mu muryango we hakomeje kubahirizwa umuco wo gukora imirimo yo mu rugo no gufashanya.

RADIOTV10