Amatsiko yashize: Menya amazina yiswe Abana b’Ingagi 23 yatanzwe n’abarimo abasitari bakomeye ku Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Impundu zavuze i Kinigi mu Karere ka Musanze, ahiswe amazina Abana b’Ingagi 23 baherutse kwinjira mu muryango w’Ingagi mu Rwanda, barimo abiswe amazina n’ibyamamare ku Isi, nk’Umukinnyi wa filimi w’ikirangirire Idris Elba, n’Umunyarwenya Kevin Hart.

Kevin Hart umwe mu banyarwenya bakomeye ku Isi ari na we wise umwana wa mbere wiswe isina uyu munsi, we yabikoreye iya kure, ahagaragajwe amashusho yita uyu mwana w’Ingagi, ubwo yari ari mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Kevin Hart uherutse no gusura u Rwanda, akasura Ingagi zo mu Birunga, aho yasanze havutse umwana yise izina yavuze ko uyu mwana yahisemo kumwita ‘Gakondo’.

Ineza Umuhoza Grace washinze ikigo The Green Protector cyita ku bidukikije no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, yise Umwana w’Ingagi ‘Bigwi’.

Itsinda ry’uruganda rukora imiti n’inkingo rwa Bion Thech, ryise umwana w’Ingagi izina rya ‘Intiganda’, bigaragaza ubwitange n’ubutiganda bw’abakozi bo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ndetse n’imbaraga n’ibikorwa byo kutagamburuzwa, biranga Abanyarwanda

Danai Gurira, umwe mu bakinnyi ba film bakomeye ku Isi, wagaragaye muri Film yamamaye cyane Black Panther-Wakanda, yise umwana w’Ingagi Izina, ‘Aguka’.

Anders Holch Povlsen washinze ikigo cya Besteller, yise Umwana w’Ingagi wo mu muryango Igisha, akaba yamwise ‘Umutako’.

Yavuze ko iri zina yarihisemo ashaka kugaragaza ishema yatewe n’urwego rugezweho n’ubuhanzi n’ugeni by’u Rwanda, by’umwihariko mu mitako ikorerwa mu Rwanda ikunzwe na benshi ku Isi.

Audrey Azoulay yise umwana wo mu muryango w’Ingagi wa Sabyinyo, amwita izina rya ‘Ikirango’ rishimangira imbaraga z’u Rwanda mu guteza imbere ubukerarugendo.

Bernard Lama wabaye umunyezamu w’ikipe ikomeye ya Paris Saint Germain, ndetse n’iy’Igihugu y’u Bufaransa, yise umwana w’Ingagi wo mu muryango wa Muhoza, akaba yamwise izina rya ‘Ramba’ rigaragaza u Rwanda rufite Iterambere rirambye, ribikesha inzego zinyuranye by’umwihariko ubukerarugendo.

Umuhanzi w’ikirangirire akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Bukola Elemide uzwi nka Asa, na we yise umwana w’Ingagi wo mu muryango wa Dushishoze, amwita, ‘Inganzo’ yahisemo kugira ngo agaragaze uruhare rwo kubungabunga urusobe rw’ibidukikije mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda, Hazza AlQahtani, na we yise umwana wo mu muryango wa Kwitonda, amwita ‘Urunana’. Avuga ko yahisemo iri zina ashaka kugaragaza akamaro ko gufatanya mu kugera ku ntego zo kubungabunga ibudukikije.

Zurab Pololikashvili usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bukerarugendo (UNWTO) na we yise umwana izina rya ‘Inshingano’.

Miss Queen Kalimpinya witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, ubu wanamaze kwinjira mu mikino y’amasiganwa y’imodoka, yise umwana izina rya ‘Impundu’, asaba abari n’abategarugori kuvuza impundu mu rwego rwo kwakira aba bana b’Ingagi biswe amazina uyu munsi.

Umwanditsi w’Ibitabo mbarankuru, Jonathan Ledgard na we yise umwana w’Ingagi izina rya ‘Gisubizo’.

Umukinnyi wa Filimi, Winston Duke, na we yise izina umwana w’Ingagi, rya ‘Intakumirwa’.

Umwana muto witwa Elvine Ineza witwaye neza mu mashuri abanza, na we yise izina umwana w’Ingagi, yise ‘Nibagwire’, yahisemo kugira ngo yifurize umuryango ukomokamo uyu mwana w’Ingagi, kwaguka no kugwira.

Umukinnyi w’ikirangirire Sol Campbell wakiniye ikipe ya Arsenal, na we yise umwana w’Ingagi izina rya ‘Jijuka’.

Umukinnyi wa Film Idris Elba ari mu bise abana b’Ingagi

Umukinnyi wa Film w’ikirangirire ku Isi, Idris Elba n’umugore we Sabrina Dhowre Elba, bise umwana w’Ingagi izina rya ‘Narame’.

Idris Elba wanagaragaye muri film ya Sometimes in April, igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko yaje mu Rwanda muri 2005 ubu akaba ari ubwa kabiri.

Ati “Ariko ntabwo mbasha kwiyumvisha uburyo u Rwanda rwateye imbere, rukaba rukomeje kuba inyenyeri imurikira Afurika. Ugereranyije n’aho u Rwanda ruri, ni umutima wa Afurika, kandi mu by’ukuri ni na ko bimeze. Harakabaho u Rwanda.”

Hon Andrew Mitchell wabaye Minisitiri muri Guverinoma y’u Bwongereza, na we yise umwana Izina rya ‘Mukundwa’.

Nick Stone uyobora ikigo Wilderness, na we yise umwana w’Ingagi izina rya ‘Umunguzi’.

Rurangiranwa mu mukino wa Basketball, Joakim Noah na Lais Ribeiro wanakinnye muri NBA, ‘Turumwe’.

Cyrille Bollore uyobora ikigo cya Bollore, na we yise Umwana w’Ingagi, izina rya ‘Mugisha’.

Joe Schoendorf na we yise Umwana w’Ingagi izina rya ‘Uburinganire’, yahisemo kugira ngo ashimire Guverinoma y’u Rwanda ku mbaraga yashyize mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore.

Dusabeyezu Innocent, umwe mu bayobora ba mukerarugendo wanahawe ishimwe, na we yise umwana w’Ingagi izina rya ‘Murare’.

Madamu Jeannette Kagame ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru