Amavubi U23 yatunguye umukecuru udasiba kuri Stade bamuha impano (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umukecuru witwa Mukanemeye Madeleine wo mu Karere ka Huye, usanzwe ari umukunzi w’Ikipe ya Mukura VS n’Amavubi, yasuwe n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23, bamuha impano zirimo umwambaro w’Ikipe y’Igihugu.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2022, ubwo abakinnyi, abatoza n’abandi bari kumwe basuraga uyu mukecuru ukunze kugaragara kuri stade ya Huye yagiye gushyikira ikipe ya Mukura ndetse n’iy’Igihugu Amavubi.

Izindi Nkuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ritangaza ko iyi kipe y’abatarengeje imyaka 23 bahaye impano uyu mukecuru.

Ubutumwa bw’iri shyirahamwe buherekeje amafoto agaragaza abakinnyi bari kumwe n’uyu mukecuru, bugira buti “Bamuhaye umwambaro w’Ikipe y’Igihugu, ikoti ry’imvura, ibahasha n’ibiribwa.”

FERWAFA ikomeza ivuga ko uyu mukecuru “Yasazwe n’ibyishimo, abasezeranya kuzaza kubafana bahatana na Mali.”

Abasore b’Amavubi basanze uyu mukecuru ari mu turimo two mu rugo, yabakiranye urugwiro, agenda abaramutsa umwe ku wundi akagenda anaba ibyo bita chance.

Uyu mukecuru wagaragazaga amarangamutima yo kuba yakiriye aba basore b’Igihugu, yagize amarira y’ibyishimo, ababwira ati “Ni ibyishimo.”

Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23, amaze iminsi mu Karere ka Huye ari mu myitozo yo kwitegura umukino uzayihuza na Mali mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru