Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe uri mu Bwongereza, yishimiye kurebana umukino Arsenal yatsindiyemo ibitego bibiri Manchester United, na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, na rurangiranwa Nwankwo Kanu.
Ni umukino wabaye mu ijoro ryatambutse kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024, muri Shampiyona y’u Bwongereza English Premier League.
Nyuma y’uyu mukino, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko na we yawukurikiye imbonankubone kuri Sitade ya Arsenal, Emirates Stadium.
Mu butumwa bugaragaza ko yishimiye intsinzi ya Arsenal, Amb. Olivier Nduhungirehe yashimiye William Saliba watsinze igitego cya kabiri, yavuze ko yishimiye kureba iyi ntsinzi aho “umunyabigwi Kanu Nwankwo, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer, Ambasaseri Johnston Busingye ndetse nanjye twihereye ijisho uyu mukino kuri Emirates Stadium.”
Uyu mukino Arsenal yatsinzemo ibitego bibiri Manchester United, birimo icya Jurrien Timber cyabonetse ku munota wa 54’ ndetse n’icya William Saliba cyabonetse ku munota wa 73’.
Kuri iyi Stade ya Arsenal yakiriye uyu mukino kandi, hamamajwe gahunda ya Visit Rwanda, isanzwe ari umushinga wa Guverinoma y’u Rwanda n’iyi kipe iri mu zikunzwe ku Mugabane w’u Burayi no ku Isi.
Jurrien Timber wafunguye amasamu, yanaje mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, muri bikorwa biri muri aya masezerano ari hagati y’u Rwanda n’ikipe ye.
RADIOTV10