Ambasaderi w’Umuryango w’u Burayi yatunguye benshi agaragaza ko we n’abana be bihebeye Rayon

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU/ European Union) mu Rwanda, Nicola Bellomo yagaragaje ko we n’abana be basanzwe ari abafana bakomeye ba Rayon Sports ndetse bakaba banarebye umukino wahuje iyi kipe na AS Kigali.

Mu mashusho Nicola Bellomo yashyize kuri Twitter ye, agaragaza abakunzi ba Rayon Sports bari mu byishimo nyuma y’uko iyi kipe yabo itsinze AS Kigali 1-0 kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022 mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona.

Izindi Nkuru

Aya mashusho kandi agaragaramo abakinnyi ba Rayon Sports bajya gushimira abakunzi b’iyi kipe aho umwe muri bo, rutahizamu Manace Mutatu aba afite umwana ku rutugu akaba ari umwana wa Ambasaderi Nicola Bellomo.

Nicola Bellomo yashimiye Rayon Sports kuri iyi ntsinzi, ndetse n’uburyo yakiriwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ndetse no kuba iyi kipe yashimishije umwana we ku isabukuru ye y’amavuko.

Yagize ati “Isabukuru y’umuhungu wacu ndetse natwe twese twayizizanyije n’umukino ndetse n’ibirori bigiye gukurikira intsinzi. Gikundiro”

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bishimiye uyu mudipolomate ukomeye, ndetse bamubwira ko bamwishimiye mu muryango w’Aba-Rayons.

Ade Bizima yagize ati “Urakoze kutwereka urukundo. Urakaza neza mu muryango wa Rayon.”

Maurice na we yagize ati “Urakoze Ambasaderi ku bwo kuba umwe mu muryango mwiza w’abakunda ikipe yacu. Ngarutse ku buryo washyigikiye ikipe, birashimishije cyane.”

Rayon Sports nyuma yo gutsinda 1-0 AS Kigali, yahise igira amanota 41 ihita ifata umwanya wa kane.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru