America yabwije ukuri Congo kwanakunze kuvugwa n’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yamenyesheje iya DRC, ko ihangayikishijwe bikomeye n’ibikorwa bihonyora uburenganzira bw’Abanyekongo byongeye gukaza umurego, inagaragaza ko umuti ukenewe, ari inzira za Politiki, aho kuba iz’intambara.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America kuri uyu wa Kane tariki, aho itangira ivuga ko “Ihangayikishijwe bikomeye no kuba ibikorwa byo guhohotera abaturage mu Ntara ya Kivu ya Ruguru mu Burasirazuba rwa DRC, bikomeje kwiyongera.”

Izindi Nkuru

Iri tangazo rya Ambasade ya USA muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rikomeza rivuga ko “Kubura kw’imirwano hagati y’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro na M23 byatumye abantu bahasiga ubuzima n’ibyabo ndetse n’abaturage benshi b’abasivile bakava mu byabo.”

Leta Zunze Ubumwe za America, zikomeza zigira ziti “Turahamagarira Guverinoma ya DRC, MONUSCO ndetse n’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kongera ingufu mu bikorwa byabo kugira ngo harindwe umutekano w’abasivile mu nshingano zabo kandi mu buryo bufite umurongo umwe.”

Yaboneyeho kandi gusaba ubuyobozi bwose bireba, gushyiraho uburyo bworohereza abagizweho ingaruka n’ibi bibazo, kugerwaho n’ubutabazi.

USA ivuga ko nubwo abari gukurwa mu byabo n’iyi ntambara bakomeje kwiyongera, ariko iki Gihugu kizakomeza kuba umuterankunga w’imena mu gutanga inkunga mu bikorwa by’ubutabazi muri DRC, kandi ko ibyo banabisaba abandi baterankunga.

 

Igisubizo si intambara

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Americ kandi, zakomeje zimenyesha ko “Ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, bikeneye igisubizo cya politiki aho kuba icy’imbaraga za gisirikare.”

Ibi kandi byakunze kugarukwaho n’abayobozi banyuranye ku Isi, barimo Perezida Paul Kagame wakunze kugaragaza ko umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, bikenewe umuti unyuze mu nzira za Politiki, aho gukoresha imbaraga za gisirikare cyangwa iz’intambara.

Igakomeza muri iri tangazo ryayo igira iti “Turasaba impande zose kubahiriza mu buryo bwuzuye imyanzuro yafatiwe mu nzira z’ibiganiro by’akarere byabaye birimo guhagarika imirwano nk’uko byemejwe kuva tariki 07 Werurwe 2023 kandi dushyigikiye ko habaho umutekano n’iperereza ryihuse binyuze mu rwego rwa gisirikare rushinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa.”

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, isoza yizeza ko izakomeza gushyigikira inzira zose za dipolomasi, kugira ngo amahoro n’umutekano bigaruke mu Burasirazuba bwa DRC.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru