Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko izakomeza kugaba ibitero ku mutwe w’Aba-Houthi bo muri Yemeni kugeza bahagaritse kugaba ibitero ku bwato bw’iki Gihugu.
Ibi Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za America yabitangaje nyuma yuko kuri iki Cyumweru iki Gihugu kigabye ibitero kuri aba barwanyi b’Aba-Houthi, bigahitana abarenga 53, abandi barenga 100 bagakomereka.
Ibi ni na byo bikorwa binini bya gisirikare America ikoze mu Burasirazuba bwo hagati kuva Perezida Donald Trump yajya ku butegetsi muri Mutarama uyu mwaka.
Icyakora uyu mutwe ushyigikiwe na Iran wahise utangaza ko na wo uzakomeza kurasa ku mato ya USA mu gihe cyose yakomeza ibitero byayo kuri Yemeni.
Mu ijambo yavuye kuri televiziyo ku cyumweru, Umuyobozi w’Aba-Houthi, Abdul Malik al-Houthi, yagize ati “Niba bakomeje ubugizi bwa nabi bwabo, natwe tuzakomeza kongera ibitero ku mato yabo”
Ni mu gihe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Perezida wa America Donald Trump yari ko azakoresha imbaraga zose zishoboka, kugeza Aba-Houthis bahagaritse ibitero byabo, anaburira Tehran ko izaryozwa ibikorwa byabo.
Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, yasabye ko ibyo ibikorwa byose bya gisirikare, byahagarara anavuga ko ibi byose bishyira mu kaga ubuzima bw’abaturage ba Yemen, Igihugu gifatwa nk’igikennye kurusha Ibindi mu burasirazuba bwo hagati.
America ivuga ko mu mezi 18 ashize, Aba-Houthi bagabye ibitero kuri Amerika inshuro 174 no ku bwato bw’ibicuruzwa inshuro 145 bakoresheje ibisasu bya rutura bigenewe kurasa ku bwato nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America Marco Rubio, Ndetse ngo ni byo bitero byinshi byagabwe ku mato yayo kuva intambara ya Kabiri y’Isi yose yarangira.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10