Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America yatangaje impamvu imwe yatuma ihagarika ibitero yatangije ku mutwe uteye impungenge

radiotv10by radiotv10
17/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
America yatangaje impamvu imwe yatuma ihagarika ibitero yatangije ku mutwe uteye impungenge
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko izakomeza kugaba ibitero ku mutwe w’Aba-Houthi bo muri Yemeni kugeza bahagaritse kugaba ibitero ku bwato bw’iki Gihugu.

Ibi Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za America yabitangaje nyuma yuko kuri iki Cyumweru iki Gihugu kigabye ibitero kuri aba barwanyi b’Aba-Houthi, bigahitana abarenga 53, abandi barenga 100 bagakomereka.

Ibi ni na byo bikorwa binini bya gisirikare America ikoze mu Burasirazuba bwo hagati kuva Perezida Donald Trump yajya ku butegetsi muri Mutarama uyu mwaka.

Icyakora uyu mutwe ushyigikiwe na Iran wahise utangaza ko na wo uzakomeza kurasa ku mato ya USA mu gihe cyose yakomeza ibitero byayo kuri Yemeni.

Mu ijambo yavuye kuri televiziyo ku cyumweru, Umuyobozi w’Aba-Houthi, Abdul Malik al-Houthi, yagize ati “Niba bakomeje ubugizi bwa nabi bwabo, natwe tuzakomeza kongera ibitero ku mato yabo”

Ni mu gihe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Perezida wa America Donald Trump yari ko azakoresha imbaraga zose zishoboka, kugeza Aba-Houthis bahagaritse ibitero byabo, anaburira Tehran ko izaryozwa ibikorwa byabo.

Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, yasabye ko ibyo ibikorwa byose bya gisirikare, byahagarara anavuga ko ibi byose bishyira mu kaga ubuzima bw’abaturage ba Yemen, Igihugu gifatwa nk’igikennye kurusha Ibindi mu burasirazuba bwo hagati.

America ivuga ko mu mezi 18 ashize, Aba-Houthi bagabye ibitero kuri Amerika inshuro 174 no ku bwato bw’ibicuruzwa inshuro 145 bakoresheje ibisasu bya rutura bigenewe kurasa ku bwato nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America Marco Rubio, Ndetse ngo ni byo bitero byinshi byagabwe ku mato yayo kuva intambara ya Kabiri y’Isi yose yarangira.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − fourteen =

Previous Post

U Rwanda rwemeje ko rwitabiriye ibiganiro byiga ku muti w’ibibazo bya Congo

Next Post

BREAKING: U Rwanda rwaciye umubano n’Igihugu kimwe cy’i Burayi ruha amasaha 48 Abadipolomate bacyo

Related Posts

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

by radiotv10
05/11/2025
0

The Banyamulenge people, together with other ethnic groups including the Babembe, Bapfuru, Bashi, and others living in Minembwe in the...

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Ikibuga cy’Indege cya Bruxelles cyari cyahagaritse ibikorwa kubera impungenge z’umutekano zatewe n’indege zitagira abapilote (Drones) bitazwi aho zaturutse zahazengurutse, cyasubukuye...

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

by radiotv10
05/11/2025
0

Perezida Xi Jinping w'u Bushinwa yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Burusiya, Mikhail Mishustin; yizeza gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi. Kuri...

DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

by radiotv10
04/11/2025
0

Umunyapolitiki Jean Marc Kabund, wahoze ari inkoramutima ya Perezida Félix Tshisekedi, waje gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC, avuga...

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

Igisubizo kirimo urwenya Obama yahaye umugore wamubwiriye mu ruhame ko amukunda

by radiotv10
04/11/2025
0

Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yabaye nk’uterana urwenya n’umuturage wari mu gikorwa yarimo, wamubwiye ko...

IZIHERUKA

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore
MU RWANDA

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

05/11/2025
Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

05/11/2025
From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: U Rwanda rwaciye umubano n’Igihugu kimwe cy’i Burayi ruha amasaha 48 Abadipolomate bacyo

BREAKING: U Rwanda rwaciye umubano n’Igihugu kimwe cy’i Burayi ruha amasaha 48 Abadipolomate bacyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.