• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America yongeye gukorwa mu jisho ku nzika y’urupfu rw’Umujenerari umaze imyaka ine yishwe

radiotv10by radiotv10
29/01/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
America yongeye gukorwa mu jisho ku nzika y’urupfu rw’Umujenerari umaze imyaka ine yishwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko abarwanyi bafashwa na Leta ya Iran bavuze ko bazihorera ku Mujenerali umaze imyaka ine yishwe n’indege z’intambara za Leta Zunze Ubumwe za America, abasirikare b’iki Gihugu bagabweho igitero na drone cyahitanye batatu muri bo.

Aba basirikare batatu ba Leta Zunze Ubumwe za America, bahitanywe n’igitero cy’indege zitagira abapilote, cyagabwe ku birindiro byabo biri mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Jordania, hafi y’umupaka w’iki Gihugu na Syria.

Iki gitero cyagabwe mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, cyakomerekeyemo abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za America, barenga 34.

Perezida Joe Biden wa USA, yavuze ko iki gitero cyagabwe n’abarwanyi bashyigikiwe na Leta ya Iran iherutse kwemeza ko izihorera ku bw’urupfu rwa General Qasem Suleimani wahitanywe n’ibitero by’indege za USA tariki 03 Mutarama 2020 ubwo yari i Baghdad ku kibuga cy’indege cya Baghdad International Airport.

The Washington Post ivuga ko intagondwa ziyitirira idini rya Isilamu zo muri Iraq, zirimo ishami rya Hezbollah, Nujabaa n’abandi barwanyi ba Iraq bafashwa na Iran, ari bo bamaze kwigamba icyo gitero.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + twelve =

Previous Post

Umuhungu wa Past. Mpyisi yavuze byinshi ku itabaruka ry’umubyeyi wabo

Next Post

Abakuriye dipolomasi y’u Rwanda n’iya DRCongo bagaragaye i Roma basa nk’abaganira bamwenyura

Related Posts

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

by radiotv10
02/06/2026
0

Ikibumbano cy’umukinnyi w’umupira w'amaguru, Lionel Messi cyari mu Buhindi, cyasenywe gikurwaho nyuma yuko abaturage bagize ikikango ko gishobora kuzahanuka kuko...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Next Post
Abakuriye dipolomasi y’u Rwanda n’iya DRCongo bagaragaye i Roma basa nk’abaganira bamwenyura

Abakuriye dipolomasi y’u Rwanda n’iya DRCongo bagaragaye i Roma basa nk’abaganira bamwenyura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.