Friday, June 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ange Kagame yahawe umwanya mu rwego rukomeye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
02/08/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Amafoto utabonye ya Perezida Kagame na Ange Kagame baje gushyigikira ikipe y’Igihugu

Ange Kagame

Share on FacebookShare on Twitter

Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahawe inshingano mu Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Ange Kagame usanzwe afite ubumenyi mu bya politiki no mu bubanyi mpuzamahanga, yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Akanama gashinzwe ingamba na Politiki (Deputy Executive Director, Strategy & Policy Council) muri Perezidansi ya Repubulika.

Ni umwanya yahawe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Kanama 2023, iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Ange Ingabire Kagame, asanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga, yakuye muri muri Columbia University y’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi mu bya Politiki, yakuye muri Kaminuza ya Smith College, na yo yo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Ange Kagame, umubyeyi w’abana babiri, yanakoze mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abari n’abategarugori, no kongerera ubumenyi ababyeyi mu bijyanye n’uburere buhabwa abana bato.

By’umwihariko muri 2021 yagize uruhare mu bukangurambaga bwo gukuza no kubaka ubwonko bw’abana bato, bakoresheje imikino ababyeyi bagirana n’abana babo.

Muri ubu bukangurambaga bwakozwe ku bufatanye bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), Ange Ingabire Kagame yasabye ababyeyi kujya bagira umwanya wo kuba bari kumwe n’abana babo, bakabakinisha udukino dukangura ubwonko, kandi bakita ku mirire inoze yabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − six =

Previous Post

Kenya: Ibyabye ku Munyarwanda wari warashakanye n’umugore w’umugabo wagarutse nyuma y’imyaka 17 yarabuze

Next Post

IFOTO: Rutahizamu w’Umurwanda ari kugaragarizwa urukundo rudasanzwe i Burayi

Related Posts

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

by radiotv10
13/06/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 wa miliyari 7 032 Frw, ugaragaza ubwiyongere...

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

by radiotv10
12/06/2025
0

Umusore w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, wari wanyujije ubutumwa kuri WhatsApp ko yishinja...

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

by radiotv10
12/06/2025
0

Umwana w’imyaka icyenda (9) wo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi, wavutse afite ibitsina bibiri, byamusibiye amayira ku...

IZIHERUKA

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi
IBYAMAMARE

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

13/06/2025
Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

13/06/2025
Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

13/06/2025
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

13/06/2025
BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

12/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Rutahizamu w’Umurwanda ari kugaragarizwa urukundo rudasanzwe i Burayi

IFOTO: Rutahizamu w’Umurwanda ari kugaragarizwa urukundo rudasanzwe i Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umuhanzi Chris Eazy ari mu gahinda gakomeye k’ibyago byo gupfusha umubyeyi

Uwari kapiteni wa Rayon aragiye: Iby’ingenzi wamenya ku ikipe yerecyejemo hanze y’u Rwanda

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.