Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

António Guterres ntiyumva ukuntu Igihugu gikize cyoherereza igikennye abimukira

radiotv10by radiotv10
06/05/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
António Guterres ntiyumva ukuntu Igihugu gikize cyoherereza igikennye abimukira
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yavuze ko adashyigikiye ko u Bwongereza bwohereza abashaka ubuhungiro mu Rwanda ngo kuko ari ukwikoreza umutwaro Ibihugu bikennye.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, António Guterres yavuze ko atigeze ashyigikira gahunda y’u Bwongereza n’u Rwanda igamije kubungabunga ubuzima bw’abimukira n’abashaka ubuhungiro.

Yavuze ko umugabane w’u Burayi “ufite inshingano mu bijyanye no kwakira abashaka ubuhungiro biri no mu mahame y’u Burayi.” Ndetse ko biri no mu masezerano y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Umuryango w’Abibumbye, bikaba biri no mu masezerano mpuzamahanga.

Yakomeje agira ati “Sinigeze njya mu bashyigikiye ibyo kubungabunga impunzi boherezwa mu kindi Gihugu by’umwihariko ukazoherereza mu Gihugu gikennye aho icyizere cy’izamuka ry’ubukungu n’ejo hazaza kiba ari gito.”

Mu iki kiganiro Umunyamabanga w’Abibumbye watanze ikiganiro ubwo yasuraga Ibihugu birimo Senegal, Niger na Nigeria, yavuze ko Afurika ari Umugane uri guhura n’ibibazo by’umwihariko muri iki gihe Isi iri guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ndetse ukaba uri kugirwaho ingaruka n’intambara yo muri Ukraine.

Yagize ati “Ntitwibagirwe ko Afurika ari Umugabane uri gukura mu buryo bwihuse mu myaka 10 ukaba uhuye n’ibi bibazo, ubundi ukazahazwa na COVID kandi Afurika ntiyigeze ibona inkingo zihagije.”

António Guterres yakomeje agaragaza ibibazo biri muri Afurika kandi ko bikomeza kuyigiraho ingaruka mu bihe biri imbere mu gihe itigeze yoroherezwa kubivamo.

Yavuze ko ibihugu byinshi byo kuri uyu Mugabane bifite n’ikibazo cy’ibura ry’ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati “Ibihugu byinshi ntibifite ingengo y’imari yo kugura ibikenewe mu gufasha abaturage kandi bikaba bishobora kugira ingaruka z’inzara mu bice bimwe byo muri Afurika mu gihe badafashe ingamba zo kubikemura.”

António Guterres yavuze ko Umuryango w’Abibumbye uri gushaka uburyo watera inkunga Umugabane wa Afurika ubinyujije mu Kigega GCRG (Global Crisis Response Group) kigamije gushakira umuti ibibazo birimo iby’ibiribwa, ingufu ndetse n’ubukungu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + eight =

Previous Post

Muri Mr Rwanda naho haravugwa uburiganya: Abayitabiriye bavuze kuri Muheto

Next Post

Narahemutse umutima wanze kumpa amahwemo- Bamporiki yasabye imbabazi

Related Posts

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Ibisobanuro by’umugore akurikiranyweho kwica umugabo we nyuma yo kumena ibiryo yari amugaburiye

by radiotv10
24/05/2025
0

Umugore w’imyaka 33 wo mu Murenge wa Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho kwica umugabo we amuteye icyuma mu ijosi,...

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC/Rwanda Media Commission) rwahwituye abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, rubasaba kwirinda gutangaza ibishingiye ku bitekerezo...

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

by radiotv10
23/05/2025
0

Bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri 'Wisdom School' ryo mu Karere ka Musanze, basuye polisi y’u Rwanda ku Cyicaro Gikuru...

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

by radiotv10
23/05/2025
0

Abagabo batatu b’abanyamahanga bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rubakurikiranyego ubucuruzi butemewe bw’amafaranga, iperereza ry’ibanze kuri bo ryagaragaje ko...

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

by radiotv10
23/05/2025
0

Martin Ngoga wagize imyanya inyuranye mu nzego Nkuru z’u Rwanda nko kuba yarabaye Umushinjacyaha Mukuru, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye,...

IZIHERUKA

Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umugore akurikiranyweho kwica umugabo we nyuma yo kumena ibiryo yari amugaburiye

by radiotv10
24/05/2025
0

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

23/05/2025
Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Narahemutse umutima wanze kumpa amahwemo- Bamporiki yasabye imbabazi

Narahemutse umutima wanze kumpa amahwemo- Bamporiki yasabye imbabazi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Ibisobanuro by’umugore akurikiranyweho kwica umugabo we nyuma yo kumena ibiryo yari amugaburiye

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.