“APR FC iroroshye” – Ojera&Luvumbu bunze muryo Manishimwe Djabel yavuze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa Gatandatu,  Rayon Sports yatsinze APR FC  3-0, mu mukino w’igikombe kiruta ibindi (Super Cup 2023), wabereye kuri Kigali Pelé Stadium bamwe mu bakinnyi b’inkingi ba Rayon bavuga ko APR ari ikipe yoroshye.

APR FC niyo yatangiye isatira kuko mu minota itatu ya mbere yari yabonye koruneri, yaturutse ku mupira wari utewe na Apam Assongue, Rayon Sports bakawushyira hanze.

Izindi Nkuru

Apam Assongue wazonze ba myugariro ba Rayon Sports

Rayon Sports itakinaga neza yazamukanye umupira wahawe Youssef Rharb hagati, maze agakorerwa ikosa ryavuyemo kufura na Niyibizi Ramadhan. Uyu mupira w’umuterekano ku munota wa gatandatu watewe na Heritier Luvumbu neza maze Charles Baale akozaho umutwe, uruhukira mu izamu rya APR FC uvamo igitego cya mbere.

Charles Baale watsinze igitego cyafunguye Amazamu

Ku munota wa 9 APR FC yabonye amahirwe yo kwishyura ku ikosa ryakozwe n’umunyezamu, Hategekimana Bonheur, washatse gukina n’amaguru ngo ahe umupira Rwatubyaye Abdoul, ariko ugahita ufatwa n’Umunya-Cameroon nubwo izamu ryari ryambaye ubusa ntacyo yaribyaje, kuko umupira yawuteye hejuru.

Ku munota wa 64 w’umukino, Rayon Sports yakoze impinduka za mbere ubwo yakuragamo Serumogo Ally wagowe n’uyu mukino cyane, asimburwa na Mucyo Didier wanahise atuma hanoneka koruneri ya mbere, mu gihe Kanamugire Roger na we utitwaye neza hagati yasimbuwe na Mvuyekure Emmanuel.

Ku munota wa 69 hakozwe izindi mpinduka, Rayon Sports ikuramo Youssef Rharb naho APR FC ikuramo Ruboneka Jean Bosco ishyiramo Mugisha Gilbert, wahise ahinduranya uruhande na Joseph Apam wagiye iburyo uyu musore we akajya ibumoso asanzwe akinaho.

Ojera ahagurutse mugenzi wa APR Ishimwe, bizwi nka Fairplay

Kugeza ku munota wa 75 Rayon Sports nayo yageragezaga guhanahana, ariko APR FC ariyo ikiri hajuru dore ko yari imaze kubona koruneri 11. Ku munota wa 77 Rayon Sports yongeye gusimbuza inahindura imikinire ihita ikina yugarira, ikuramo Heritier Luvumbu ishyiramo Kalisa Rashid mu gihe Nsabimana Aimable yasimbuye Charles Bbale, ihita ikinisha ba myugariro batatu mu mutima w’ubwugarizi.

Umutoza wa APR FC yabibonye we ahita ahindura amayeri, yongera imbaraga mu busatirizi akuramo myugariro Ishimwe Christian, ashyiramo rutahizamu Nshuti Innocent ndetse anakuramo Joseph Apam ashyiramo Ndikumana Danny.

Uku guhindura amayeri y’imikino ariko byahiriye Rayon Sports, kuko ku munota wa 86 Nshimiyimana Yunusu yakoreye ikosa Ojera Joackiam, umusifuzi agatanga penaliti, yahawe Kalisa Rashid uheruka kuva muri AS Kigali, ayitsinda kiba igitego cya kabiri cya Rayon Sports, kikaba cyari icya mbere kuri we muri iyi kipe.

Héritier Luvumbu  uvuga ko APR FC ari ikipe imworohera kuyitsinda

Iminota 90 y’umikino yarangiye maze hashyirwaho itanu y’inyongera, Rayon Sports yari yamaze kubona izindi mbaraga yabonyemo indi penaliti ku ikosa ryakozwe na Niyibizi Ramadhan, agusha Ojera Joackiam. Iyi penaliti ni na we wayiteye inshuro ebyiri ahantu hamwe, kuko mbere yayiteye umusifuzi atari yasifura akayimusubirishamo akanayitsinda, uyu mukino wari uwa 99 hagati ya Rayon Sports na APR FC, warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 3-0, byari ku nshuro ya gatatu itsinze mukeba mu mwaka umwe.

Nyuma y’umukino twaganiriye n’Umunya-Uganda, Joackim Ojera, wagize uruhare mu bitego biri by’iyi kipe avuga ko “ Narabivuze APR FC ni ikipe yoroshye gutsinda ndetse uyu munsi twabigaragaje”.

Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri DR Congo, Héritier Luvumbu  wateye Kufura yavuyemo igitego cya mbere  yavuze ko “APR FC ni ikipe yoroshye gutsinda kuri ngewe”.

Abakinnyi bahurije kukuba APR FC yoroshye bisa nk’ibyo Manishimwe Djabel aherutse gutangaza avuga ko abanyamaha yaguze ntatandukaniro ry’Abanyarwanda yari isanzwe ikinisha.

Rayon Sports yishimira Igikombe cya Super Cup

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye Super Cup ku nshuro ya kabiri, nyuma yo kuyitwara bwa mbere mu 2017 n’ubundi itsinze APR FC 2-0.

RADIOTV10RWANDA

 

 

Comments 1

  1. Niyomugabo raul fidele says:

    Apr irakomeye ntibayiyobye. Nikomereze aho kbs!😅👍👍 nuko yatsinzwe n’abakomeye kuyirusha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru