Arashinjwa n’abaturage kwitwaza icyubahiro n’ububasha akubaka mu muhanda rwagati bihangiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage bo mu Mudugudu wa Karukogo mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu barashinja uwigeze kuyobora amatora mu Karere akaba ari na Chairman wa RPF-Inkotanyi mu Murenge, kwitwaza ubu bubasha n’icyubahiro akubaka mu muhanda rwagati kandi ari bo bawihangiye.

Uyu muhanda wavaga mu masangano ya santere ya Karukogo werecyeza ku isoko rya Rukoko, wari wahanzwe n’abaturage mu muganda bari bakoze bavuga ko bashaka kujya bawifashisha kugira ngo babashe kujya mu isoko no kuhageza umusaruro wabo.

Izindi Nkuru

Bavuga ko batunguwe no kubona umugabo witwa Kibata Djuma yaraje agahita awuterekamo inzu ikambukiranya uyu muhanda wari usanzwe ari nyabagendwa none ubu ukaba ugabanywamo kabiri n’inzu y’uyu muturage.

Aba baturage bashinja uyu Kibata kwitwaza icyubahiro n’ububasha afite, bavuga ko babibonye ariko bakaruca bakarumira kuko uyu mugabo akomeye kuko yigeze kuba akuriye amatora mu Karere ka Rubavu akaba yarabaye na Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Gisenyi akaba afite n’umuhungu ukora mu Karere mu ishami rishinzwe ubutaka.

Umwe muri aba baturage wavugaga ubona asa nk’ufite igihunga yagize ati “None se ko akuriye FPR mu Murenge wa Gisenyi, urumva ntacyo yitwaje? Kandi yari afite n’umuhungu ukomeye ukora mu Karere.”

Undi muturage yagize ati “Kuba akomeye ariko ntabwo yabuza uburenganzira bw’undi muntu. Nakore muri Leta ibimureba natwe aduhe uburenganzira bwacu nk’abantu baturiye aha.”

Aba baturage bavuga ko uyu muhanda wari nyabagendwa ndetse unagendamo imodoka, ubu nta muntu ukihanyura kuko byaba bisa no kuvogera inzu y’abandi.

Umuturage ati “Imodoka ntibona aho inyura, Moto ntibona aho inyura n’abagendesha ibirenge na bo ntibakibona aho banyura.”

Aba baturage basaba ko iyi nzu isenywa kugira ngo na bo babone uburenganzira bwabo kuko uburenganzira bw’umuntu umwe butabangamira ubwa benshi.

Kibata we avuga ko ibivugwa n’aba baturage ari amatiku

 

Ni amatiku!

Kibata Djuma ushinjwa n’abaturage kububakira mu muhanda, avuga ko ibitangazwa n’aba banyarwanda ari amatiku.

Ati “Nta shingiro na rimwe bafite. Nta muhanda wigeze uba hariya.”

Kibata Djuma uvuga ko ikibanza yubatsemo iyi nzu, yagihawe na Njyanama mu myaka yatambutse icyakora ntavuge umwaka uwo ari wo gusa akavuga ko yagihawe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ati “Ibyo bavuga ngo nitwaje imyanya nari mfite, nayoboye amatora imyaka 11 muri Rubavu, urumva nari umuyobozi w’amatora ntabwo nari umuyobozi w’urwego urwo ari rwo rwose. Aho ndi muri Gisenyi ndi Chairman wa RPF kandi ntabwo Umuryango ubereyeho guhutaza abaturage.”

Icyakora avuga ko mu gihe Leta yabona ko aho yubatse iyi nzu ye hakwiye umuhanda, yagurirwa na Leta ubundi hagashyirwa icyo gikorwa remezo.

Inzu yahise ifunga umuhanda wari usanzwe ari nyabagendwa

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru