Saturday, May 17, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Arashinjwa n’abaturage kwitwaza icyubahiro n’ububasha akubaka mu muhanda rwagati bihangiye

radiotv10by radiotv10
12/01/2022
in MU RWANDA
0
Arashinjwa n’abaturage kwitwaza icyubahiro n’ububasha akubaka mu muhanda rwagati bihangiye
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Mudugudu wa Karukogo mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu barashinja uwigeze kuyobora amatora mu Karere akaba ari na Chairman wa RPF-Inkotanyi mu Murenge, kwitwaza ubu bubasha n’icyubahiro akubaka mu muhanda rwagati kandi ari bo bawihangiye.

Uyu muhanda wavaga mu masangano ya santere ya Karukogo werecyeza ku isoko rya Rukoko, wari wahanzwe n’abaturage mu muganda bari bakoze bavuga ko bashaka kujya bawifashisha kugira ngo babashe kujya mu isoko no kuhageza umusaruro wabo.

Bavuga ko batunguwe no kubona umugabo witwa Kibata Djuma yaraje agahita awuterekamo inzu ikambukiranya uyu muhanda wari usanzwe ari nyabagendwa none ubu ukaba ugabanywamo kabiri n’inzu y’uyu muturage.

Aba baturage bashinja uyu Kibata kwitwaza icyubahiro n’ububasha afite, bavuga ko babibonye ariko bakaruca bakarumira kuko uyu mugabo akomeye kuko yigeze kuba akuriye amatora mu Karere ka Rubavu akaba yarabaye na Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Gisenyi akaba afite n’umuhungu ukora mu Karere mu ishami rishinzwe ubutaka.

Umwe muri aba baturage wavugaga ubona asa nk’ufite igihunga yagize ati “None se ko akuriye FPR mu Murenge wa Gisenyi, urumva ntacyo yitwaje? Kandi yari afite n’umuhungu ukomeye ukora mu Karere.”

Undi muturage yagize ati “Kuba akomeye ariko ntabwo yabuza uburenganzira bw’undi muntu. Nakore muri Leta ibimureba natwe aduhe uburenganzira bwacu nk’abantu baturiye aha.”

Aba baturage bavuga ko uyu muhanda wari nyabagendwa ndetse unagendamo imodoka, ubu nta muntu ukihanyura kuko byaba bisa no kuvogera inzu y’abandi.

Umuturage ati “Imodoka ntibona aho inyura, Moto ntibona aho inyura n’abagendesha ibirenge na bo ntibakibona aho banyura.”

Aba baturage basaba ko iyi nzu isenywa kugira ngo na bo babone uburenganzira bwabo kuko uburenganzira bw’umuntu umwe butabangamira ubwa benshi.

Kibata we avuga ko ibivugwa n’aba baturage ari amatiku

 

Ni amatiku!

Kibata Djuma ushinjwa n’abaturage kububakira mu muhanda, avuga ko ibitangazwa n’aba banyarwanda ari amatiku.

Ati “Nta shingiro na rimwe bafite. Nta muhanda wigeze uba hariya.”

Kibata Djuma uvuga ko ikibanza yubatsemo iyi nzu, yagihawe na Njyanama mu myaka yatambutse icyakora ntavuge umwaka uwo ari wo gusa akavuga ko yagihawe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ati “Ibyo bavuga ngo nitwaje imyanya nari mfite, nayoboye amatora imyaka 11 muri Rubavu, urumva nari umuyobozi w’amatora ntabwo nari umuyobozi w’urwego urwo ari rwo rwose. Aho ndi muri Gisenyi ndi Chairman wa RPF kandi ntabwo Umuryango ubereyeho guhutaza abaturage.”

Icyakora avuga ko mu gihe Leta yabona ko aho yubatse iyi nzu ye hakwiye umuhanda, yagurirwa na Leta ubundi hagashyirwa icyo gikorwa remezo.

Inzu yahise ifunga umuhanda wari usanzwe ari nyabagendwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four − 1 =

Previous Post

Abantu 100 b’Iburasirazuba bafashwe bashaka guhunga kubera kwanga kwikingiza barimo abashakaga kujya Uganda

Next Post

Abantu 16 bapfuye bahiriye mu modoka itwara abagenzi yakoze impanuka igakongoka

Related Posts

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

by radiotv10
16/05/2025
0

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Felix...

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

by radiotv10
16/05/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana wishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize miliyoni 282 Frw y’imisanzu y’umubyeyi we,...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abantu 16 bapfuye bahiriye mu modoka itwara abagenzi yakoze impanuka igakongoka

Abantu 16 bapfuye bahiriye mu modoka itwara abagenzi yakoze impanuka igakongoka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.