Abantu 100 b’Iburasirazuba bafashwe bashaka guhunga kubera kwanga kwikingiza barimo abashakaga kujya Uganda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel yatangaje ko hari abantu 115 bo muri iyi Ntara bafashwe [mu bihe bitandukanye] bari mu mugambi wo guhunga kubera kwanga kwikingiza COVID-19 barimo n’abashakaga guhungira mu gihugu cy’abaturanyi.

Mu Kiganiro Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, hagarutswe ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, Guverineri Gasana Emmanuel yavuze ko hari abantu batahise bumva zimwe muri izi ngamba zirimo no kwikingiza bashingiye ku myumvire cyangwa imyemerere yabo.

Izindi Nkuru

Agaruka ku bantu babanje kwinangira banga kwikingiza, yavuze ko hari abaturage bo muri iyi Ntara bafashwe bahungiye mu Turere tunyuranye kugira ngo batikingiza urukingo rwa COVID-19.

Bamwe bafashwe bavuye mu Karere kamwe bakajya mu kandi n’abari bahunze iyi Ntara bakajya mu yindi bose babitewe no kwanga kwikingiza.

Yagize ati “Abantu ba Kirehe bafatirwa ku mupaka bagenda bashaka kujya mu gihugu cy’abaturanyi n’ahandi n’ahandi, usanga ari abantu bacye bafite imyumvire itandukanye.”

Yakomeje agira ati “Ubu hamaze gufatwa abantu 115 bakagarurwa bakigishwa hari n’abandi bagendaga bifungirana mu nzu nabo basangwayo bakigishwa.”

Guverineri Gasana Emmanuel anashima intambwe imaze guterwa mu bikorwa byo gukingira muri iyi Ntara kuko abarenga Miliyoni ebyiri bamaze guhabwa nibura urukingo rwa mbere.

Yaboneyeho no kuvuga ko amadini n’amatorero yagize uruhare muri ibi bikorwa kuko hari abantu barenga ibihumbi bibiri bari baranze kwikingiza bigishijwe bakava ku izima bakemera kwikingiza.

Yagiriye inama abakomeje kwinangira, ati “Ibi ni amahirwe adasanzwe Leta iba yakoze yo gushobora kubonera abantu bose inkingo kugira ngo birinde kandi ntibatakaze ubuzima kubera COVID-19 abantu ntibakwiriye gutangwa kwikingiza rwose.”

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhabwa nibura urukindo rwa mbere rwa COVID-19, ni 7 813 926 barimo 5 775 290 bamaze guhabwa doze ebyiri mu gihe abamaze guhabwa doze ishimangira ari 449 663.

Icyitonderwa: Ifoto (Internet) iri hejuru ni iy’Abanyarwanda 9 boherejwe n’u Burundi na bo bari bahunze gahunda yo gukingirwa

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru