Barahatanira intebe y’icyubahiro: Kiyovu ishobora gukina na APR idafite abakinnyi 2 ngenderwaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe ya Kiyovu Sports inayoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona mu Rwanda, yakoze imyitozo yitegura umukino uzayihuza na APR FC iyigwa mu ntege, aho iyi kipe y’abanyamujyi ishobora kuzacakirana n’iy’Ingabo z’u Rwanda idafite Abanya-Uganda babiri Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba.

Kiyovu Sports yakoze imyitozi kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama 2022 idafite aba Banya-Uganda babiri bari mu nkingi za mwamba z’iyi kipe.

Izindi Nkuru

Umutoza wa Kiyovu Sports Haringingo Francis nyuma y’iyi myitozo yatangaje ko bari gukora ibishoboka byose ngo barebe ko abakinnyi bagiye mu kiruhuko bagaruka bagakina umukino wa APR FC, aho yanavuze ko bifuza guhindura amateka y’uko Kiyovu Sports itajya ipfa gutsinda APR FC.

Ati “Imyitozo y’uyu munsi navuga ko ari imyitozo tutakoze ibintu byinshi, kwari ukureba uko imbaraga z’abakinnyi, dusanze abakinnyi batari hasi cyane, ariko sinanavuga ko bari hejuru, muri rusange urabona ko ikipe imeze neza.”

Yakomeje agira ati “Uburyo twagiye mu karuhuko dufite forme, sinavuga ko tuzagaruka kwa kundi, dufite iminsi nk’itatu cyangwa ine turi gukora tuzagerageza turebe ko twabasubiza ku rwego bariho.”

Yakomeje agira ati “Abo mutabonye mu myitozo ntabahari, hari abo twari twarekuye ngo bajye mu karuhuko, muzi uburyo bari bafunze imikino, turi kuvugana nabo ngo turebe ko bagaruka vuba ngo babe badufasha mu mukino wo ku Cyumweru.”

Mu mikino 23, aya makipe aheruka gukina, ikipe ya APR FC yatsinzemo Kiyovu Sports inshuro 20, Kiyovu ibasha gutsindamo rimwe gusa, mu gihe banganyije kabiri. Kiyovu Sports iheruka gutsinda APR FC tariki 27/10/2017 ubwo yatozwaga na Cassa Mbungo André.

Bakoze imyitozi badafite aba bakinnyi bakomeye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru