Rwamagana: Gitifu yahagaritswe nyuma y’uko Abaturage banyoye ikigage mu bukwe bwe bakajyanwa mu bitaro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwahagaritse mu gihe cy’ukwezi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkungu, kugira ngo habanze hakorwe iperereza niba ataragize uruhare mu kibazo cy’aturage 52 barajyanywe mu bitaro nyuma kunywa ikigage mu bukwe bwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ikigage cyanyowe na bariya baturage bakajyanwa mu bitaro cyari kigenganywe isukuru nke.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Biracyari mu iperereza kugira ngo tumenye neza iby’isuku nke ibyo ari byo, ariko dukurikije amakuru y’ibanze ni uko binitse amasaka barayinura barayashesha batigeze bayaronga, biza gutera umwanda watumye abasigaye mu rugo bakinyweyeho bose bagira ikibazo cyo kuribwa mu nda no gucibwamo.”

Ubukwe bwa Gitifu bwabereye mu kandi karere ariko mu Kagari ayoboye hasigayemo abaturage ari na bo banyoye kiriya kigage ndetse ko batari bubahirije amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ubwo banyagwa kiriya kigage.

Icyakora abaturage bose bari baguwe nabi na kiriya kigage bakajyanwa mu bitaro, ubu bose barasezerewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yatangaje ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa wari wakoresheje ubukwe bwanyerewemo kiriya kigage yabaye ahagaritswe mu gihe cy’ukwezi kugira ngo hakorwe iperereza nib anta ruhare yabigizemo.

Yagize ati “Yahagaritswe by’agateganyo ku mirimo ye kugira ngo dukore icukumbura ryimbitse n’ubushishozi turebe nk’umuyobozi uhagarariye abandi akanareberera abaturage niba nta ruhare yaba yarabigizemo cyangwa uburangare bigatera ingaruka abo baturage.”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkungu gaherereye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, yakoze ubukwe mu mpera z’icyumweru gishize tariki 08 Mutarama 2022 abukorera mu Karere ka Kayonza ariko mu Kagari ayoboye na ho habereye ibiro byananywerewemo icyo kigage kivugwaho kurikora.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru