Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka itanu bakora bajya ku ishuri, ari imwe mu mpamvu ituma barivamo bakiri bato, bakavuga ko bakwiye kubakirwa ishuri ry’ibanze hafi.
Aba baturage bo mu Kagari ka Kagezi mu Murenge wa Gahengeri, bavuga ko aba bana bakora urugendo rw’ibilometero umunani bajya kwiga kuri GS Gahengeri.
Muhawenimana ati “Umwana w’imyaka itatu kugira ngo azamuke i Gahengeri bisaba ko nyina agenda amuhetse akamugezayo yarangiza akajya no kumucyura, bazamuka umusozi bavunitse.”
Mugenzi we witwa Kibibi Eustache avuga ko ibi bituma hari abana bazinukwa ishuri bakiri bato, bigatuma barivamo batarangije n’amashuri abanza.
Ati “Hano abana benshi bazinukwa ishuri bakiri bato bitewe n’urwo rugendo rurerure, wajya kubona umwana ageze nko mu wa kane ukabona umwana yaryanze ugasanga kujyayo ni uguhatiriza.”
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Umutoni Jeanne yavuze ko hari amashuri yubatswe mu bihe bya COVID-19 mu rwego rwo korohereza aba baturage nubwo ngo iki kibazo kigihari ariko ko bazakomeza kubaka andi uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Ati “Bijyana n’igenamigambi. Hari icyo twagabanyije abaturage ba Kagezi bishimira ariko n’aho bavuga badashoboye na byo turabizi ariko urugendo twararugabanyije ugereranyije nuko byari bimeze, n’ahandi rero tuzakomeza tuyubaka uko ubushobozi buzagenda buboneka.”
Aba baturage bo muri Kagezi basaba ko iki kibazo cyashakirwa umuti urambye kuko ureyse kuba bigora aba bana, binabaviramo ibindi bibazo kuko nko mu bihe by’imvura hari abanyagirirwa nzira, bikanabaviramo uburwayi bwa hato na hato.



Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10