Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bacuruza bata amarira mu bicuruzwa byabo kubera ibyo bavuga ko bidakwiye kubaho

radiotv10by radiotv10
08/04/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Bacuruza bata amarira mu bicuruzwa byabo kubera ibyo bavuga ko bidakwiye kubaho
Share on FacebookShare on Twitter

Abacururiza mu isoko rya Gakeri ryo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, barataka ibihombo baterwa n’imivu y’amazi itwara ibicuruzwa byabo bakibaza icyo imisoro batanga ikora kuko iki gihombo cyose bagiterwa no kuba bacururiza hasi.

Abacururiza muri iri soko rya Gakeri riri mu Kagari ka Kavumu muri uyu Murenge wa Ruhango, bavuga ko batumva icyabuze ngo bakorerwe isoko nyamara badasiba gutanga imisoro.

Umwe ati “Iyo imvura iguye nsanga ibyanjye byagiye abana bo muri santere bakabitoragura bakabyihekenyera ngasanga n’ibyanjye byuzuyemo umucanga n’ibitaka byose, niba umukiliya yari kuza kunyorera yasanga byuzuyemo icyondo ngo ntabwo arabiyora ngo ubwo byabaye icyondo, ni ikibazo nyine ni umwanda.”

Undi mucuruzi avuga ko ikibabaje ari uko iki kibazo kizwi n’abayobozi ariko bakomeje kukirengagiza nyamara kimaze imyaka 10.

Aba bacuruzi bakomeza bavuga ko batumva icyo imisoro batanga ikora mu gihe bamaze imyaka isaga 10 bagaragariza ubuyobozi iki kibazo kibaremereye ariko ntibugire icyo bugikoraho.

Undi ati “Kandi nyobozi si uko zitahagera, aha hantu hagera abayobozi urabona ko hegereye kaburimbo, hakagera nyobozi zitandukanye ariko bakabibona gutya ntacyo babivugaho.”

Akomeza agira ati “Tugire imisoro dutanga, tugire kunyagirwa reba n’ubu imvura iri kugwa turi kunyagirwa, abandi barayitanga bikagira umumaro bakabibona, twebwe ni mpamvu ki nta bikorwa biboneka?”

Uretse aba bacuruzi kandi, n’abaguzi bakunze kuza guhahira muri iri soko, bagirwaho ingaruka no kuba iri soko ridakoze.

Umwe ati “Natwe abaguzi nyine turunama tugakora hasi kandi twakagombye kugura duhagaze ariko n’imvura iyo iguye biranyagirwa bikajyamo ibyondo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yatanze icyizere ko iri soko rigiye gukorwa bityo ko aba bacuruzi n’abaguzi bashonje bahishiwe.

Ati “Icyizere bagombye kuba bagifite kuko nzi ko amakuru bayafite; ubu hari agasoko bagiye kububakira kandi kazatangira kubakwa uyu mwaka tugiye gutangira kandi numva ko ayo makuru bagombye kuba bayafite, icyizere bakigire kuko dufite umufatanyabikorwa ugiye kukubaka uriya mwaka kazaba kabonetse.”

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 1

  1. Amani Jean bapista says:
    3 years ago

    Ariko nukuri niba reta yita kumuturage bite kusu jyisoko jyagakeri babubakire isoko apana agasoko byaba bibabaje kuba isoko riremwa nabantu batandukanye bimpande zose bagihahira hasi kd arisoko twavugako mukarere rikomeye muyambere none ngo umuyobozi ngo bazabubakira agasoko ntanubwo bidushimishije

    Reply

Leave a Reply to Amani Jean bapista Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 15 =

Previous Post

U Rwanda rwavuze ku nzitizi z’urubanza rwa Kabuga zanatanzwemo icyifuzo cyatoneka abarokotse Jenoside

Next Post

Kigali: Hamenyakanye amakuru mashya y’uwagaragaye asambanira mu ruhame n’icyakurikiyeho

Related Posts

Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

by radiotv10
17/12/2025
0

Umwarimu wigisha mu ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS) rya Mutenderi mu Karere ka Ngoma, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa...

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

by radiotv10
17/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko Abapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri pandagari mu Karere ka Rubavu, batangiye gukurikiranwa kuko uburyo babikozemo...

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

by radiotv10
17/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamenyesheje abagatuye ko hagiye gukorwa igikorwa cyo kubarura abashomeri badafite akazi bari hagati y’imyaka 16 na...

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

by radiotv10
17/12/2025
0

Umusore wo mu Murene wa Runda mu Karere ka Kamonyi, akurikiranyweho kwica umukecuru amukubise ishoka ubwo yamusangaga iwe nyuma yuko...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

by radiotv10
17/12/2025
0

Igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade cyishe giturikanye abana batatu b’umuryango wo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi,...

IZIHERUKA

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026
FOOTBALL

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

17/12/2025
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

17/12/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

17/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

17/12/2025
Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

17/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Kigali: Hamenyakanye amakuru mashya y’uwagaragaye asambanira mu ruhame n’icyakurikiyeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.