U Rwanda rwavuze ku nzitizi z’urubanza rwa Kabuga zanatanzwemo icyifuzo cyatoneka abarokotse Jenoside

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko hifuzwa ko inzitizi zavutse mu rubanza ruregwamo Kabuga Felicien, zasuzumwa mu buryo bwihuse, akaburanishwa, mu gihe uruhande rwunganira Kabuga rwanasabye ko yarekurwa kubera uburwayi afite.

Dr Jean Damascene Bizimana yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mata 2023, habura umunsi umwe ngo Abanyarwanda n’Isi yose binjire mu cyumweru cyo Kwibuka ku Nshuro ya 29 Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Izindi Nkuru

Kimwe mu bitoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukuba hari abayigizemo uruhare, bataraburanishwa ngo bacirwe imanza.

Kabuga Felicien ni umwe mu bakekwaho kugira uruhare rukomeye mu gucura umugambi wa Jenoside no kuwutera inkunga mu buryo budasanzwe.

Ari kuburanishwa n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), ariko rukaba ruherutse gufata icyemezo cyo kuba ruhagaritse uru rubanza kugira ngo habanze hasuzumwe uko ubuzima bwe buhagaze.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma yuko ku wa 08 Werurwe 2023 umunyamategeko wa Kabuga Félicien, Emmanuel Altit yasabye ko arekurwa kubera ko ubuzima bwe butifashe neza.

Ubu busabe bwe yabushingiraga kuri raporo y’inzobere yagaragaje ko ubuzima bwa Kabuga bumeze nabi, ku buryo butatuma ashobora kwitabira urubanza aregwamo. Iyi raporo ivuga ko Kabuga afite uburwayi bwa ‘dementia’ butera umuntu kwibagirwa.

Nyuma yo kwiherera no gusuzuma neza ubusabe bw’abunganira Kabuga, abacamanza ba IRMCT batangaje ko bafashe icyemezo cyo kuba bahagaritse iburanisha ry’urubanza rwa Kabuga, kugira ngo habanze hasuzumwe uko ubuzima bwe bwifashe.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yatangaje ko icyo bifuza ari uko umwanzuro wafatwa vuba , ubundi akaburana akaba umwere cyangwa agahamwa n’ibyaha akabihanirwa.

Yagize ati “Icyo twifuza ni uko ibirimo gusuzumwa byasuzumwa neza kandi vuba kugira ngo hatangwe ubutabera, abe umwere cyangwa ahamwe n’ibyaha.”

Dr Bizimana kandi yavuze ko u Rwanda rwishimira kuba Ibihugu by’i Burayi bikomeje kuburanisha abakekwaho gukora Jenoside, gusa yanenze Ibihugu bya Afurika bikomeje kubigiramo intege nke, kuko nta na kimwe kiragira uwo kiburanisha kandi hari ibibacumbikiye, byanashyikirijwe impapuro zo kubata muri yombi

Ati Nubwo tubyishimira turacyifuza ko umuvuduko waba mwinshi kurushaho, imbaraga zigashyirwamo ari nyinshi, kuko urebye dufite impapuro zisaba gufata abantu bakoze Jenoside zirenga igihumbi (1 000) zoherejwe mu Bihugu by’amahanga bitandukanye harimo n’ibya Afurika.”

Gusa kuri uyu Mugabane hari Ibihugu byagiye bigira abo byohereza, birimo nka Uganda, Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo ndetse na Malawi.

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru