Inzobere igaragaje ingingo ikomeye y’icyikango kigaragazwa n’imyitwarire ya Congo kuri M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye gushwishuriza umutwe wa M23 ko badateze kuganira, bamwe mu basesenguzi bavuga ko iyi myitwarire ya Congo ishobora gutuma ibintu byongera gusubira irudubi.

Ukwezi kwa Werurwe 2023 kwasize M23 itangiye urugendo rwo kubahiriza amasezerano y’i Nairobi na Luanda. Aba barwanyi bakomeje kurekura ibice bari barambuye ubutegetsi bwa Kinshasa.

Izindi Nkuru

Muri iki cyumweru, ubwo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na William Ruto wa Kenya, baganiraga n’itangazamakuru, bagaragaje ko bafite icyizere cy’umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyakora umuvugizi wa Guverinoma ya Kongo Kinshasa, Patrick Muyaya Katembwe; avuga ko Igihugu cye kitazicarana n’aba barwanyi.

Yagize ati “Twabisubiyemo kenshi kuva mu ntangiriro ko batari mu bo tugomba kwicarana kubera ibyaha bakoze. Turaganirira hehe na M23, baganira na nde? Uruhande rwa Guverinoma kuri iyo ngingo rurazwi. Ariko ubu turi gushaka uburyo imyanzuro y’i Luanda yubahirizwa.”

Patrick Muyaya yakomeje agaruka ku biganiro byahuje Perezida wa Angola n’uw’u Burundi bavuganye n’abayobozi ba M23, ati “Icyo gihe habaye ibiganiro bibategeka kurekura ibice bari barafashe. Twe nka Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo turacyashikamye ku cyemezo cyacu kugeza igihe ibyo dusaba bizashyirirwa mu bikorwa.”

 

Ibintu bishobora gusubira inyuma

Umuhanga mu bya politiki akaba anayigisha muri Kaminuza, Dr Ismael Buchanan, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10 yavuze ko intambara ishobora kongera kurota cyangwa imiryango mpuzamahanga igafata imyanzuro ikomeye.

Yagize ati “Intambara ishobora kongera kurota mu gihe hari uruhande rutabasha kubahiriza ibisabwa, kuko n’ubundi intambara iba yararangiye cyera iyo baza kubishyira mu bikorwa. Ariko ni uburenganzira bwa Leta ya Congo [Kinshasa] kuba bakwanga, ni uburenganzira bwa M23 kuba bakwanga. Ariko icya ngobwa ni uko bareba ku nyungu z’abakongomani.”

Iyi nzobere ikomeza igira iti “Igihe hari amasezerano buri wese agira kwinangira. Bishobora gushoboka nk’uko bishobora no kwanga, ariko niringira ko bazubahiriza ibisabwa n’abahuza. Biramutse byanze, Ibihugu by’amahanga bishobora gufata ibihano.”

Kugeza ubu ingabo za Angola n’izo mu Bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zitarimo iz’u Rwanda na Tanzania; zamaze kugera mu burasirazuba bwa kongo, ndetse zamaze no kwigabanya ibice byarekuwe n’abarwanyi ba M23.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru