Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kinyanzovu mu Murenge wa Cyanzarwe, mu Karere ka Rubavu, bavuga ko batumva impamvu ubuyobozi bwahindukiye bugasakambura inzu y’umuturage bwari bwahaye amabati, mu gihe bwo buvuga ko bwasanze atayakwiye, buti “ahubwo n’asigayeho agomba kuvaho.”
Uyu muturage witwa Tuyisenge Joselyne w’imyaka 41 utuye mu Mudugudu wa Bushanga mu Kagari ka Kinyanzovu abana n’abana be barindwi mu nzu isakaye uruhande rumwe kuko amabati yari yahawe byemejwe n’inteko y’abaturage, yaje gusakamburwa n’ubuyobozi bw’uyu Murenge ku manywa y’ihangu nyuma y’igihe gito ayahawe nk’umuturage utishoboye.
Abaturanyi b’uyu muturage, babwiye RADIOTV10 ko batunguwe n’iki gikorwa cyakozwe n’ubuyobozi, bakavuga ko batumva icyabibateye.
Umwe ati “Icyadutangaje ni uko twagiye kubona tukabona wa Murenge ni wo ugarutse gusakambura ya nzu. Ubwo twebwe abaturage tubona ari akarengane kuko ntagira epfo ntagira ruguru.”
Undi yagize ati “Twabonye amabati bayahambura ngo ntagomba guhabwa uyu, bahita bayajyana bayabitsa kwa Mudugudu.”
Agahinda k’aba baturage, bagashingira kandi ku mvura iri kugwa muri iyi minsi ikanyagira uyu muturage ubana n’abana be barindwi.
Undi muturage ati “Ikitubabaza ni iyi mvura, noneho reba iyi nzu ye yagiye hasi. Twe twabonye ari akarengane.”
Uyu muturage wari wahawe amabati nyuma akaza kuyamburwa, avuga ko abayobozi baje kumwambura aya mabati bamubwira ko ngo afite inzu ebyiri nyamara ngo ntazo agira.
Akomeza avuga ko Umuyobozi w’Umudugudu yaje akumusaba amafaranga kandi ko natabona ayo yari amwatse, na we yamburwa ayo mabati.
Ati “Bazanye uwo wundi mushya rero, ni we washatse kuvuga ngo ‘nubwo bakwanditse mu bazahabwa amabati ariko niba udafite ibihumbi mirongo itatu ntabwo urayabona’.”
Umukuru w’Umudugudu wa Bushanga ushinjwa n’uyu muturage kumwaka indonke y’ibihumbi 30 Frw, yabihakanye yivuye inyuma.
Ati “Naba narigeze mwaka n’igiceri cy’atanu… kandi ntaho nari no kubihera. None se ni njye wari ugiye kumuha amabati?”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga ko ikibazo cy’uyu muturage kizwi, gusa ngo yatanze amakuru atari yo bityo ngo n’amabati yasigaye kuri iriya nyubako ye akwiye gusakamburwa.
Ati “Twaranabivuganye ejobundi ndabimubwira nti ‘iyo ushaka ubufasha uvugisha ukuri’. Rero iyo dufasha ubufasha hari benshi baba babukeneye badafite aho baba ariko umuntu kuza kukubeshya wajya kureba ugasanga afite indi nzu ahandi hantu mu butaka bwe bumwanditseho…”
Uyu muyobozi yaboneyeho kugira inama abaturage byumwihariko uyu, avuga ko kuba yaratanze amakuru atari yo binahanirwa n’amategeko.
RADIOTV10