Abanyekongo baba mu Rwanda barashimira Abanyarwanda, bakagira icyo basaba Ibihugu byombi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Izindi Nkuru

Abagize Diyasipora y’Abanyekongo baba mu Rwanda, bashima Abanyarwanda n’ubuyobozi bwabo ko birengagije ibikorerwa Abanyarwanda muri DRCongo, bagakomeza kubabanira kivandimwe, bagasaba ko hubahirizwa inzira z’ibiganiro zakunze gushyigikirwa n’u Rwanda.

Babitangaje mu itangazo bashyize hanze, rigaruka ku gitotsi kiri mu mubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo.

Muri iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki 03 Ugushyingo 2022 rivuga ko rigambiriye ko haba amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari, abagize Diyasipora y’Abanyekongo baba mu Rwanda, ritangira rigira riti “Diyasipora y’Abanyekongo baba mu Rwanda irashimira Abanyarwanda birengagije ibibazo ku Banyarwanda baba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko twe tugakomeza kubaho dutekanye.”

Kuva umwuka mubi wavuka mu mubano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamwe mu Banyarwanda bagirira ingendo muri Congo ndetse n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bagiye bahohoterwa, mu gihe Abanyekongo baba mu Rwanda nta n’uwigeze abareba nabi, ahubwo u Rwanda rukaba rwarakomeje kugaragaza ubushake ko ibibazo byatorerwa umuti binyuze mu biganiro.

Muri iri tangazo ryashyizeho umukono n’uhagarariye Umuryango y’Abanyekongo baba mu Rwanda mu buryo bw’amategeko, Dr Awazi Bohwa Raymond, iyi Diyasipora ivuga ko ishyigikiye imyanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Nairobi n’i Luanda, igashimira impande zose zagaragaje ubushake bwo gushaka amahoro n’umutekano mu karere byumwigariko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bagakomeza bagira bati “Diyasipora y’Abanyekongo baba mu Rwanda ihangayikishijwe n’itutumba ry’umwuka mubi uri hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ibihugu bibiri by’ibivandimwe kuva cyera, igasaba abayobozi b’Ibihugu byombi gushaka umuti w’ikibazo mu nyungu z’abaturage.”

Bagaragaza akamaro k’inzira y’ibiganiro, bagahamagarira Abanyekongo n’Abanyarwanda kwirengagiza umwuka mubi uri mu mubano w’Ibihugu byabo, bagakomeza kubana kivandimwe hashingiwe ku isano bafitanye yo kuba bose ari Abanyafurika.

Bati “Diyasipora y’Abanyekongo baba mu Rwanda irifuza kubona Abanyekongo, abo bafitanye isano yaba Abanyarwanda bafite inkomoko muri Congo cyangwa Abanyekongo bafite inkomoko mu Rwanda, ndetse n’ababyeyi babo n’abo bakomokaho gukomeza kugenderana mu mahoro mu Rwanda kimwe no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ahandi ku Isi hose.”

Aba Banyekongo baba mu Rwanda, basoza bashimira ubuyobozi bw’u Rwanda ko bwakomeje kubafata neza kabone nubwo umwuka hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utifashe neza.

Dr Awazi Bohwa Raymond yanabonanye na Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru