Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Bakomeje gutabariza Producer wari ukomeye mu Rwanda uri mu kangaratete

radiotv10by radiotv10
03/12/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Bakomeje gutabariza Producer wari ukomeye mu Rwanda uri mu kangaratete
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu mu ngeri zinyuranye barimo abafite amazina azwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, bakomeje gutabariza Producer Junior Multisystem uri mu bagize izina rikomeye mu Rwanda mu gutunganya umuziki, urembye nyuma yo gukora impanuka igatuma acika akaboko.

Karamuka Jean Luc wamamaye mu gutunganya indirimbo nka Junior Multisystem, yakoze impanuka tariki 30 Werurwe 2019, iza kumuviramo gucibwa akaboko.

Kuva icyo gihe yagiye agira ingaruka zaturutse kuri iyi mpanuka yatumye akaboko ke gacika, ndetse mu minsi ishize hagaragaye ifoto ye bigaragara ko yahindutse ku mubiri dore ko yari afite urubavu runini ubu akaba afite urubavu ruto.

Uyu wahoze afite izina rikomeye mu gutunganya umuziki ndetse akaba yarakoze indirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda, muri uyu mwaka yabwiye itangazamakuru ko ubuzima bwe bumerewe nabi, gusa avuga ko abonye ubufasha yakwivuza agakira.

Mu butumwa aherutse kunyuza ku mbuga nkoranyambaga ze, Junior Multisystem yashyizeho ifoto ye bigaragara ko arembye, ashyira ubutumwa bwanditse agira ati “Munsengere.”

Umunyarwenya akaba ari n’umukinnyi wa film umaze kugira izina mu Rwanda, Mugisha Emmanuel Clapton uzwi nka Kibonke na we yatabarije Junior Mulitsystem.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze buherekejwe n’agace k’amashusho ya Junior Mulitsystem ari gucuranga, Kibonke yagize ati “Ndifuza ko twafasha Junior Multisystem ukeneye kujya kwivuza, ubuzima abayeho ntawe bwashimisha, koresha umutima, ubushobozi byibuza ni yo ryaba 100Rwf wohereze kuri nimero ye.”

Nyuma y’uyu munyarwenya, abandi bantu batandukanye barimo abazwi mu myidagaduro mu Rwanda, bagaragaje ko batewe impungenge n’ubuzima bwa Junior Multisystem ndetse ubu hakaba hatangijwe uburyo bwo gukusanya inkunga yo kumufasha.

Mbere Junior Multisystem yari ameze neza
Nyuma ubuzima bwarahindutse
Aherutse gusaba amasengesho

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =

Previous Post

Igitangaza: Yashimuswe afite amezi 22 akura atabizi none yabonye umuryango we nyuma y’imyaka 51

Next Post

Amakuru mashya ku wamamaye muri Film yakunzwe ku Isi uri mu mazi abira kubera gukorakora umugore

Related Posts

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

by radiotv10
31/01/2026
0

In recent years, podcasts have become very popular around the world, and Rwanda is no exception. More and more young...

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Muri gahunda nshya yiswe KGL Cine Corner yo kwerekana filimi ziba zigezweho, hagiye kwerekanwa iyitwa The RIP iri kubica bigacika...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku wamamaye muri Film yakunzwe ku Isi uri mu mazi abira kubera gukorakora umugore

Amakuru mashya ku wamamaye muri Film yakunzwe ku Isi uri mu mazi abira kubera gukorakora umugore

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.