Bakomeje gutabariza Producer wari ukomeye mu Rwanda uri mu kangaratete

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu mu ngeri zinyuranye barimo abafite amazina azwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, bakomeje gutabariza Producer Junior Multisystem uri mu bagize izina rikomeye mu Rwanda mu gutunganya umuziki, urembye nyuma yo gukora impanuka igatuma acika akaboko.

Karamuka Jean Luc wamamaye mu gutunganya indirimbo nka Junior Multisystem, yakoze impanuka tariki 30 Werurwe 2019, iza kumuviramo gucibwa akaboko.

Izindi Nkuru

Kuva icyo gihe yagiye agira ingaruka zaturutse kuri iyi mpanuka yatumye akaboko ke gacika, ndetse mu minsi ishize hagaragaye ifoto ye bigaragara ko yahindutse ku mubiri dore ko yari afite urubavu runini ubu akaba afite urubavu ruto.

Uyu wahoze afite izina rikomeye mu gutunganya umuziki ndetse akaba yarakoze indirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda, muri uyu mwaka yabwiye itangazamakuru ko ubuzima bwe bumerewe nabi, gusa avuga ko abonye ubufasha yakwivuza agakira.

Mu butumwa aherutse kunyuza ku mbuga nkoranyambaga ze, Junior Multisystem yashyizeho ifoto ye bigaragara ko arembye, ashyira ubutumwa bwanditse agira ati “Munsengere.”

Umunyarwenya akaba ari n’umukinnyi wa film umaze kugira izina mu Rwanda, Mugisha Emmanuel Clapton uzwi nka Kibonke na we yatabarije Junior Mulitsystem.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze buherekejwe n’agace k’amashusho ya Junior Mulitsystem ari gucuranga, Kibonke yagize atiNdifuza ko twafasha Junior Multisystem ukeneye kujya kwivuza, ubuzima abayeho ntawe bwashimisha, koresha umutima, ubushobozi byibuza ni yo ryaba 100Rwf wohereze kuri nimero ye.”

Nyuma y’uyu munyarwenya, abandi bantu batandukanye barimo abazwi mu myidagaduro mu Rwanda, bagaragaje ko batewe impungenge n’ubuzima bwa Junior Multisystem ndetse ubu hakaba hatangijwe uburyo bwo gukusanya inkunga yo kumufasha.

Mbere Junior Multisystem yari ameze neza
Nyuma ubuzima bwarahindutse
Aherutse gusaba amasengesho

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru