Amakuru mashya ku wamamaye muri Film yakunzwe ku Isi uri mu mazi abira kubera gukorakora umugore

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusaza w’imyaka 78 wamamaye muri film Squid Game iri mu zakunzwe cyane ku Isi, uregwa ibyaha bifitanye isano no guhohotera umugore ubwo yamukorakoraga batabyumvikanyeho, byamenyekanye ko azaburana umwaka utaha.

Uyu musaza witwa O Young-su, yamamaye muri iyi film ya Squid Game kubera imikinire ye, ukurikiranyweho ibyaha byo guhohotera umugore, urubanza rwe rwashyizwe muri Gashyantare umwaka utaha wa 2023.

Izindi Nkuru

Uyu mugore ashinjwa guhohotera, yari yaratanze ikirego mu kwezi k’Ukuboza 2021 ariko kiza gushyingurwa, mu gihe Umushinjacyaha wo muri Suwon mu majyepfo y’Umurwa mukuru wa Seoul yongeye kucyubura ndetse yongera gukora iperereza kuri iki cyaha cyo gukorakora umugore.

Mu cyumweru gishize, O Young-su yari yahamagajwe n’Urukiko rwo muri Korea y’Epfo nyuma yuko iki kirego cyongeye kubyutswa.

Umugore ushinja O Young-su, avuga ko yamukorakoye ku mubiri ubwo bahuraga muri 2017 mu gihe uyu mukinnyi wa Film we yakunze kubihakana avuga ko yafashe uyu mukobwa mu biganza ari kumwereka uko batembera ku kiyaga.

Umwaka ushize kandi, uyu mukinnyi wa Film yari yasabye imbabazi uyu mugore umushinja kumukorakora atabimuhereye uburenganzira, atari uko yemeraga ko yakoze iki cyaha ahubwo kuko uwo mugore yamubwiraga ko azazamura ikirego.

O Young-su muri Mutarama uyu mwaka, yegukanye igihembo gikomeye gihabwa umukinnyi mwiza wa film kizwi nka Golden Globe, aba Umunya-Korea y’Epfo wa mbere ucyegukanye.

Iyi film yitwa Squid Game, ni imwe mu zarebwe cyane kuri Netflix ndetse ikaba yarinjije akayabo ka Miliyoni z’amadolari kubera uburyo yakunzwe ku Isi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru