Igitangaza: Yashimuswe afite amezi 22 akura atabizi none yabonye umuryango we nyuma y’imyaka 51

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Muri Leta Zunze Ubumwe za America hari inkuru itangaje y’umugore w’imyaka 51 wabonanye n’ababyeyi be bari baramubuze mu binyacumi by’imyaka bitanu bishize kuko yari yarashimuswe n’umukozi wo mu rugo wamureraga, wamutwaye afite amezi 22.

Iyi nkuru y’umuryango wo muri Fort Worth muri Leta ya Texas, yakoze benshi ku mutima nyuma yuko uyu muryango ubonye umukobwa wabo habanje kwifashishwa ibizimani bya gihanga bya DNA na byo byakozwe binyujije ku mwana we [umwuzukuru w’uyu muryango] mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Izindi Nkuru

Uyu muryango utarahwemye gutanga amatangazo, wavugaga ko umukobwa wabo Melissa Highsmith yashimuswe n’umukozi wo mu rugo wamureraga mu 1971.

Highsmith yakuze yitwa Melanie akurira muri Fort Worth ariko atazi ko yari yarashimuswe ndetse ntiyari anazi ko umuryango we uri kumushakisha kugeza ubwo yabimenyeraga kuri Facebook.

Umubyeyi we yamwandikiye kuri uru rubuga nkoranyambaga, we abanza kugira ngo ni abatekamutwe.

Aganira na KTVT, yagize ati “Papa yanyandikiye kuri messenger arambwira ngo ‘maze imyaka 51 nshakisha umukobwa wanjye’.”

Uyu muryango wabonye umukobwa wabo hakoreshejwe DNA ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi nka 23andMe.

Yagize ati “Umuntu wandeze, nakundaga kumubaza nti ‘hari icyo wifuza kumbwira?’ ariko akambwira ko icyo azi ari uko nitwa Melissa.”
Ubutumwa bw’uyu muryango bwanyuze kuri Facebook, bugira buti “Nubwo bwa mbere twabonye amafoto ye, tukamenya itariki y’amavuko ye yegeranye n’iya Melissa wacu, twamenye tudashidikanya ko uyu ari umukobwa wacu.”

Alta Apantenco, umubyeyi w’uyu wari warabuze, yagize ati “Sinabyiyumvishaga, sinakekaga ko nzongera kumubona ukundi.”

Uyu mukobwa yabonetse mu mpera z’icyumweru gishize, binemezwa na Polisi y’i Fort Worth ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Amarira y’ibyishimo

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru