Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igitangaza: Yashimuswe afite amezi 22 akura atabizi none yabonye umuryango we nyuma y’imyaka 51

radiotv10by radiotv10
03/12/2022
in AMAHANGA, IMIBEREHO, UDUSHYA
0
Igitangaza: Yashimuswe afite amezi 22 akura atabizi none yabonye umuryango we nyuma y’imyaka 51
Share on FacebookShare on Twitter

Muri Leta Zunze Ubumwe za America hari inkuru itangaje y’umugore w’imyaka 51 wabonanye n’ababyeyi be bari baramubuze mu binyacumi by’imyaka bitanu bishize kuko yari yarashimuswe n’umukozi wo mu rugo wamureraga, wamutwaye afite amezi 22.

Iyi nkuru y’umuryango wo muri Fort Worth muri Leta ya Texas, yakoze benshi ku mutima nyuma yuko uyu muryango ubonye umukobwa wabo habanje kwifashishwa ibizimani bya gihanga bya DNA na byo byakozwe binyujije ku mwana we [umwuzukuru w’uyu muryango] mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Uyu muryango utarahwemye gutanga amatangazo, wavugaga ko umukobwa wabo Melissa Highsmith yashimuswe n’umukozi wo mu rugo wamureraga mu 1971.

Highsmith yakuze yitwa Melanie akurira muri Fort Worth ariko atazi ko yari yarashimuswe ndetse ntiyari anazi ko umuryango we uri kumushakisha kugeza ubwo yabimenyeraga kuri Facebook.

Umubyeyi we yamwandikiye kuri uru rubuga nkoranyambaga, we abanza kugira ngo ni abatekamutwe.

Aganira na KTVT, yagize ati “Papa yanyandikiye kuri messenger arambwira ngo ‘maze imyaka 51 nshakisha umukobwa wanjye’.”

Uyu muryango wabonye umukobwa wabo hakoreshejwe DNA ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi nka 23andMe.

Yagize ati “Umuntu wandeze, nakundaga kumubaza nti ‘hari icyo wifuza kumbwira?’ ariko akambwira ko icyo azi ari uko nitwa Melissa.”
Ubutumwa bw’uyu muryango bwanyuze kuri Facebook, bugira buti “Nubwo bwa mbere twabonye amafoto ye, tukamenya itariki y’amavuko ye yegeranye n’iya Melissa wacu, twamenye tudashidikanya ko uyu ari umukobwa wacu.”

Alta Apantenco, umubyeyi w’uyu wari warabuze, yagize ati “Sinabyiyumvishaga, sinakekaga ko nzongera kumubona ukundi.”

Uyu mukobwa yabonetse mu mpera z’icyumweru gishize, binemezwa na Polisi y’i Fort Worth ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Amarira y’ibyishimo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − eleven =

Previous Post

Job announcement: SALES MANAGER – RWANDA

Next Post

Bakomeje gutabariza Producer wari ukomeye mu Rwanda uri mu kangaratete

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bakomeje gutabariza Producer wari ukomeye mu Rwanda uri mu kangaratete

Bakomeje gutabariza Producer wari ukomeye mu Rwanda uri mu kangaratete

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.