Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Bamennye ibanga ry’icyumvikana nk’amareshyamugeni cyabashituye bagasezerana ku bwinshi

radiotv10by radiotv10
19/06/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Bamennye ibanga ry’icyumvikana nk’amareshyamugeni cyabashituye bagasezerana ku bwinshi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bagize imiryango 302 yo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, yasezeranye kubana mu mategeko, bavuga ko bitabiriye iki gikorwa nyuma yo kubishishikarizwa babwirwa ko nyuma yo gusezerana bazahabwa amafaranga, bamwe bakavuga n’umubare ko ari 1 200 000Frw.

Aba baturage basezeraniye kuri Sitade y’Akarere ka Rusizi, barimo n’abamaranye imyaka irenga 40 babana mu buryo butemewe n’amategeko.

Bavuga ko iyi gahunda bayitabiriye nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe, bwo kubashishikariza gusezerana imbere y’amategeko, babwirwa ko hari gahunda iteganyirijwe abatishoboye, ariko ko itazagera ku miryango ibana itarasezeranye.

Nyirangendabanyika yagize ati “Abayobozi baratubwiye bati ‘nimubane, mushyingiranwe, hari inkunga zigiye kuza zifashishwa imiryango ngo yikure mu bukene, ariko ntabwo zishobora guhabwa abantu babana mu buryo butemewe n’amategeko’.”

Saidi Kidogori, umugabo wa Nyirangendabanyika, avuga ko abayobozi baje bakabarura imiryango ibana itarasezerana mu buryo bwemewe n’amategeko. Ati “Ariko baratubwira bati ‘nyuma y’ibi, hari igihe muzabona akantu kazabafasha’.”

Ntabakivandimwe Jean Bosco, avuga ko hari n’abavugaga umubare w’amafaranga bazahabwa abazemera gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko, gusa we akavuga ko n’ubundi kuba abantu babana basezeranye ari byiza.

Ati “Mu baturage hari abavugaga ko mu gusezerana buri muntu ngo bazagenda bamuha miliyoni imwe na Magana abiri (1 200 000 Frw) ariko njye si ko mbibona, mbona ko nta mafaranga ahari, umuntu asezerana abishaka. Abenshi bazi ko bazahabwa ayo mafaranga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiriga utifuje kuvuga kuri ubwo bukangurambaga bwagarutsweho n’abaturage bavuga ko bizejwe amafaranga, yavuze ko igishimishije ari ukuba iyi miryango yateye intambwe nziza igasezerana.

Ati “Ubwabyo kuba basezeranye, na byo ni ubukire n’ubundi buba buje, atari ukuvuga ngo hari icyo Leta igiye kubahereza ahubwo ubwabyo kuba basezeranye bakava mu makimbirane, bakagira n’icyizere cy’ubuzima.”

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × one =

Previous Post

IFOTO: Umuyobozi ukomeye ku Isi mu byishimo n’abuzukuru be

Next Post

Ikipe ikomeye i Burayi yatijwe umukinnyi w’iyamanutse mu cyiciro cya 2

Related Posts

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

by radiotv10
27/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Karere ka Huye baravuga ko igishanga cya Mukura cyari kibafatiye runini mu mibereho ya buri munsi,...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

IZIHERUKA

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano
AMAHANGA

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

27/01/2026
Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikipe ikomeye i Burayi yatijwe umukinnyi w’iyamanutse mu cyiciro cya 2

Ikipe ikomeye i Burayi yatijwe umukinnyi w’iyamanutse mu cyiciro cya 2

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

Imibare yababanye myinshi ku mibereho yabo nyuma y’iyangirika rikabije ry’igishanga kibafatiye runini

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.