Bamwe mu bagize imiryango 302 yo mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, yasezeranye kubana mu mategeko, bavuga ko bitabiriye iki gikorwa nyuma yo kubishishikarizwa babwirwa ko nyuma yo gusezerana bazahabwa amafaranga, bamwe bakavuga n’umubare ko ari 1 200 000Frw.
Aba baturage basezeraniye kuri Sitade y’Akarere ka Rusizi, barimo n’abamaranye imyaka irenga 40 babana mu buryo butemewe n’amategeko.
Bavuga ko iyi gahunda bayitabiriye nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe, bwo kubashishikariza gusezerana imbere y’amategeko, babwirwa ko hari gahunda iteganyirijwe abatishoboye, ariko ko itazagera ku miryango ibana itarasezeranye.
Nyirangendabanyika yagize ati “Abayobozi baratubwiye bati ‘nimubane, mushyingiranwe, hari inkunga zigiye kuza zifashishwa imiryango ngo yikure mu bukene, ariko ntabwo zishobora guhabwa abantu babana mu buryo butemewe n’amategeko’.”
Saidi Kidogori, umugabo wa Nyirangendabanyika, avuga ko abayobozi baje bakabarura imiryango ibana itarasezerana mu buryo bwemewe n’amategeko. Ati “Ariko baratubwira bati ‘nyuma y’ibi, hari igihe muzabona akantu kazabafasha’.”
Ntabakivandimwe Jean Bosco, avuga ko hari n’abavugaga umubare w’amafaranga bazahabwa abazemera gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko, gusa we akavuga ko n’ubundi kuba abantu babana basezeranye ari byiza.
Ati “Mu baturage hari abavugaga ko mu gusezerana buri muntu ngo bazagenda bamuha miliyoni imwe na Magana abiri (1 200 000 Frw) ariko njye si ko mbibona, mbona ko nta mafaranga ahari, umuntu asezerana abishaka. Abenshi bazi ko bazahabwa ayo mafaranga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiriga utifuje kuvuga kuri ubwo bukangurambaga bwagarutsweho n’abaturage bavuga ko bizejwe amafaranga, yavuze ko igishimishije ari ukuba iyi miryango yateye intambwe nziza igasezerana.
Ati “Ubwabyo kuba basezeranye, na byo ni ubukire n’ubundi buba buje, atari ukuvuga ngo hari icyo Leta igiye kubahereza ahubwo ubwabyo kuba basezeranye bakava mu makimbirane, bakagira n’icyizere cy’ubuzima.”
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10