Barafinda yagarutse noneho n’imigambi mishya y’ibyo azakora ngo naramuka atorewe kuyobora u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Barafinda Sekikubo Fred wiyita Umunyapolitiki w’akaraboneka, yongeye gutanga kandidatire ngo azahatane mu matora y’Umukuru w’Igihugu, aho yahise anagaragaza ibyo yazashyira mu bikorwa igihe yaramuka atowe, birimo gushyiraho izindi Perezidansi enye.

Barafinda yamenyekanye mu matora ya 2017 ubwo yatunguranaga kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora icyo gihe yakoreraga ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo, afite igikapu kinini avuga ko aje gutanga kandidatire ngo azahatane mu matora yabaye muri uwo mwaka.

Izindi Nkuru

Kandidatire ye yaranzwe kuko hari ibyo atari yujuje, ariko icyo gihe avuga ko “Abanyarwanda bahombye bikomeye, kuko babuze Umunyapolitiki w’akataraboneka.”

Mu minsi ishize, Barafinda yongeye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ateguza Abanyarwanda ko azongera gutanga kandidatire ye mu Matora y’Umukuru w’Igihugu y’uyu mwaka azaba mu kwezi kwa Nyakanga.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2024, Barafinda Sekikubo Fred yongeye kujya gutanga kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yashyikirije Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Hon. Oda Gasinzigwa.

Barafinda wagiye kuri cyicaro cya Komisiyo y’Amatora aherekejwe n’umugore we, ubwo yari amaze gutanga kandidatire, yaganiriye n’Itangazamakuru, avuga imwe mu migabo n’imigambi ye azashyira mu bikorwa naramuka atowe, we yita “impamvu nziza nyinshi 200, nzaziramburira abanyamakuru mu buryo burambuye.”

Imwe mu mpamvu Barafinda avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumutora, harimo kuzashyiraho uburyo buzoroshya ikemurwa ry’ibibazo byabo, batiriwe bakora ingendo ndende.

Ati “Iya mbere ni ukuzana Perezidansi enye, zikiyongera ku isanzweho. Mu Majyaruguru nkabashyiriraho Perezidansi ikemura ibibazo byabo batiriwe basiragira baza i Kigali, mu Majyepfo, mbashyirireho indi, mu Burasirazuba mbashyirireho indi Perezidansi, n’Iburengerazuba, ibyo ni byo twita decentralization [kwegereza ubuyobozi abaturage].”

Barafinda avuga kandi ko hari izindi nzego za Leta azegereza abaturage, n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abaohoka, kugira ngo boroherwe no kubona ibyangombwa byo kujya mu mahanga.

Ati “Urumva nje koroshya ibintu mu Gihugu mu buryo budasanzwe. Urumva utwo ni udushya tw’umusaza w’umunyapolitiki mwiza w’amahoro, umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu cyacu cya Repubulika y’u Rwanda ukwiye kukiyobora koko.”

Barafinda wumvikana nk’utarahindutse mu mvugo ye dore ko ibyo avuga n’unundi yabivugaga muri 2017, avuga ko afite impamvu nziza nyinshi 200 zikwiye gutuma ngo atorerwa kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda.

Barafinda ubwo yageraga kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakiriye Barafinda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru