Monday, September 9, 2024

Menya abandi bakinnyi b’Amavubi bakina hanze bamaze kugera mu mwiherero (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gusubukura imyitozo y’ikipe y’Igihugu Amavubi yitegura imikino ibiri, hagaragaye abandi bakinnyi bakina hanze bamaze kugera mu Rwanda, barimo umusore ukiri muto Hakim Sahabo wakunze kugaragaza ubuhanga budasanzwe mu mikinire.

Iyi myitozo yasubukuwe kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2024, nyuma y’akaruhuko k’iminsi ibiri kari katanzwe n’Umutoza Frank Spittler.

Mu myitozo yabaye kuri uyu wa Kabiri yagaragayemo Rwatubyaye Abdul  ukina muri FC Shkupi yo muri Macedonia na Hakim Sahabo ukinira Standard de Liege yo mu Bubiligi ndetse na Ntwali Fiacre ukinira TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo.

Undi mukinnyi wasesekaye mu Rwanda agahita akorana imyitozo na bagenzi be, ni Gitego Arthur ukinira AFC Leopard yo muri Kenya.

Abakinnyi barimo Bizimana Djihad, Maxime Wensens, Manzi Thierry, Rafael York, Nshuti Innocent, Gwelette Samuel, Mugisha Bonheur Casemiro na Imanishimwe Emmanuel Mangwende, bose bakaba bategerejwe mu Rwanda kugira ngo bitegurane na bagenzi babo imikino ibiri irimo uwa Benin uzabera muri Cote d’Ivoire uzaba tariki 06 Kamena 2024 ndetse n’uzayihuza na Lesotho tariki 11 Kamena 2024 muri Afurika y’Epfo.

Uumutoza w’Amavubi kandi yatangiye gusezerera bamwe mu bakinnyi atazakoresha muri iyi mikino, aho ku ikubitiro yasereye Iradukunda Simeon na Nsengiyumva Samuel bakinira Gorilla FC ndetse na Niyongira Patience usanzwe ari umuzamu wa Bugesera FC.

Hakim Sahabo yamaze kuhasesekata
Na myugariro Rwatubyaye Abdul
Na Gitego Arthur
Ndetse n’umunyezamu Ntwali Fiacre

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts