Hasobanuwe impamvu hagiye kugabanywa ingendo z’abayobozi b’inzego zo mu Rwanda bajya mu nama

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda igiye kugabanya ingendo z’abayobozi bajya mu nama, hakimakazwa gukoresha ikoranabuhanga, kuko ingendo zitwara amafaranga menshi, bigashyira Leta mu bihombo.

Ni nyuma y’uko, Dr Uzziel Ndagijimana agaragaje ko umwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024, wasize icyuho mu ngengo y’imari ndetse n’amadeni arenze 70% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Kugabanya icyuho cy’ingengo y’imari kikava kuri 6% by’umusaruro mbumbe byo mu mwaka ushize w’ingengo y’imari; muri 2024-2025 bikagera kuri 5,2%. Imibare idufite muri iki gihe itwereka ko umwenda mbumbe w’Igihugu ugeze kuri 73,5% by’umusaruro mbumbe w’umwaka wa 2023-2024. Uyu mwaka tugiye gutangira; uteganyijwe kugera ku gipimo cya 78%, ukazagera kuri 77,2% mu mwaka wa 2025 na 73,9% muri 2027.”

Iyi shusho y’umwaka w’ingengo y’imari ugana ku musozo; ndetse n’icyerekezo cyo kuyihindura; ni byo byatumye Leta ifata ingamba zirimo kugabanya ingendo zerekeza mu nama zigashyirwa ku ikoranabuhanga.

Dr Uzziel Ndagijimana ati “Ibi bizasaba kugabanya amafaranga atangwa ku biKorwa bimwe na bimwe bitihutirwa cyangwa byakorwa ukundi mu buryo buhendutse. Harimo no kugabanya ingendo n’inama by’akazi; hakoreshwa ikoranabuhanga mu itumanaho.”

Iyi ngengo y’imari yashyiriweho ingamba zikomeye, irangana na miliyari 5 690,1 Frw, aho yiyongereyeho miliyari 579,5 Frw bingana na 11% ugereranyije na miliyari 5 116 Frw ari mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023-2024.

Nubwo hasigaye amezi abiri ngo uyu mwaka w’ingengo y’imari usoze; Guverinoma y’u Rwanda iremeza ko amafaranga yateganyirijwe uyu mwaka, amaze gukoresha ku gipimo cya 95%.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru