Mu gihe Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko abaturage bagomba kumenya imihigo y’Akarere kabo, kuko ari bo bagira uruhare mu kuyesa, hari abavuga ko byapfuye kare bayandika mu cyongereza kandi kitazwi na buri wese.
Ahitwa rond-point mu isantere ya Bugarama mu Murenge wa Bugarama, ndetse no ku Biro by’Akarere ka Rusizi, hari ibyapa bigaragaza imihigo y’aka Karere uko ari 104 ya 2023-2024 n’uburyo yeshejwe.
Uretse kwicara imbere y’icyo cypaka bakacyugamaho izuba biganirira no kwegekaho amagare, abo mu Bugarama bavuga ko bagifata nk’umutako w’isantere, kuko ibiriho batabasha kubisoma bityo bamwe bagasanga wenda byaragenewe abanyamahanga.
Niyonsaba Joel agira ati “Ni umutako kuko ibyanditseho ntabyo tumenya. Nta na kimwe bimariye abaturage kuko ubwa mbere byaje mu cyongereza tubabwira ko dukeneye Ikinyarwanda ahubwo bagarutse nabwo barongera bashyiraho icyongereza.”
Nubwo hari abazi ko ari imihigo yanditseho ariko ntibabashe kuyimenya kubera ururimi yanditsemo, ku rundi ruhande hari n’ababa batazi ko ibyanditseho ari imihigo.
Nyiransabimana Beatha ati “Njyewe ntabwo namenyaga ibyo ari byo kubera ko bitanasomeka, rero byanatuyoberaga ubu nibwo menye ko ari ibijyanye n’imihigo.”
Gusa hari n’abandi bumvikana ko baba bafite inyota yo kumenya imihigo y’Akarere kabo, ari nacyo gituma basaba ko yajya yandikwa mu Kinyarwanda
Niyonkuru Yousouf ati “Tuba twifuza kubisoma. Icyo byafasha umuturage ni uko yamenya ibimukorerwa n’uburyo bigenda bikorwa ndetse wenda n’uruhare yabigiramo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet wemera ko ibyo abaturage bavuga byumvika, yabwiye RADIOTV10 ko bigiye guhindurwa hakajyajyaho n’ikinyarwanda.
Ati “Birumvikana, ntabwo twavuga ko Abanyarwanda bose bazi icyongereza. Tugiye kubihindura. Ubutaha tuzajya tubanza gushyira mu Kinyarwanda kuruta uko twabishyira mu cyongereza.”
Kutabasha kumenya imihigo y’Akarere nyamara abaturage ari bo bagira uruhare rukomeye mu kweswa kwayo, bituma hari abumva ko bitabareba bityo bamwe bakumva ko ari iy’abayobozi gusa.
Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10