Bashyira imbaraga mu kudukuramo amafaranga ariko ntibazishyire mu kuturengera- Abamotari bongeye gusharirirwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu batwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko inzego zibareberera zishyira imbaraga mu nzira zatuma babasha kubakuramo amafaranga ariko ntizizishyire mu kubarengera nibura ngo n’ayo mafaranga babifuzamo babashe kuyabona.

Byatangajwe na bamwe mu bamotari kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022 ubwo bateranyirizwaga hamwe ngo bamenyeshwe impinduka zigiye kuba mu miyoborere yabo.

Izindi Nkuru

Ni inama yayobowe n’inzego za leta zifite aho zihuriye n’uyu mwuga wo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative ndetse n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Abamotari bamenyeshejwe ko ubu bagiye kwibumbira mu makoperative atanu nyuma yo gusesa ayo bahozemo yari 41.

Ubwo Abamotari bahabwaga umwanya wo kugararaza ibibazo bafite, bahurizaga ku mikorere y’amakoperative yabo banenga kuba yarabakamagamo amafaranga ariko nta nyungu babonamo.

Umwe yagize ati “Muri Koperative mazemo imyaka icumi (10) ariko twe nta mumaro ahubwo yadusubije inyuma. RCA rero nkabona ibikwepa, irinze igera aho iyasesa abanyamuryango nta nyungu turagira.”

Uyu mumotari akomeza avuga ko nubwo aya makoperative bahozemo yaseshwe, ariko batigeze babona imigabane bari baratanzemo kandi ko yari amaze kuba akayabo.

Ati “Usanga akenshi imbaraga bazishyira mu ho bakuramo amafaranga muri motari ariko mu gushyira imbaraga mu kurengera motari bikaba hafi ya ntabyo.”

Mugenzi we yagaragaje ko nta kamaro na gato bakuye mu makoperative, ati “Nta munyamuryango uri hano wavuga ngo yaba yaraguze ikibanza kivuye muri koperative yabayemo cyangwa ngo yubatse inzu akuye muri koperative kuko ni cyo koperative bisobanuye.”

Undi mumotari yahakanye ibyatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’amakoperative ko abanyamuryango bagabanye imisanzu bari baratanze.

Ati “Ntayo twagabanye ahubwo ikintu cyabayeho batubwiye uburyo amazu yakorerwagamo n’amakoperative, abasekirite, abakozi bakoraga ku makoperative, baragiye ngo bihuriyemo.”

Gusa umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA), Prof. Harerimana Jean Bosco avuga ko hari inyungu nyinshi zavuye mu makoperative acyuye igihe.

Ati “Abari bafite ideni barishingiwe n’amakoperative bakaba bishyura banki, ubu barakomeza kwishyurirwa. Ndetse n’imitungo yaragurishijwe, abagize icyo babona barayigabagabanye.”

Yavuze kandi ko imikorere y’amakoperative mashya agiye gushyirwaho, itandukanye n’iy’ayabanje kuko nk’amafaranga agomba kuzishyurwa abakozi b’ayo makoperative, azajya atangwa na Leta aho kugira ngo ave mu mafaranga atangwa n’abamotari.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru