Monday, July 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bashyira imbaraga mu kudukuramo amafaranga ariko ntibazishyire mu kuturengera- Abamotari bongeye gusharirirwa

radiotv10by radiotv10
15/11/2022
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Bashyira imbaraga mu kudukuramo amafaranga ariko ntibazishyire mu kuturengera- Abamotari bongeye gusharirirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko inzego zibareberera zishyira imbaraga mu nzira zatuma babasha kubakuramo amafaranga ariko ntizizishyire mu kubarengera nibura ngo n’ayo mafaranga babifuzamo babashe kuyabona.

Byatangajwe na bamwe mu bamotari kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022 ubwo bateranyirizwaga hamwe ngo bamenyeshwe impinduka zigiye kuba mu miyoborere yabo.

Ni inama yayobowe n’inzego za leta zifite aho zihuriye n’uyu mwuga wo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative ndetse n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Abamotari bamenyeshejwe ko ubu bagiye kwibumbira mu makoperative atanu nyuma yo gusesa ayo bahozemo yari 41.

Ubwo Abamotari bahabwaga umwanya wo kugararaza ibibazo bafite, bahurizaga ku mikorere y’amakoperative yabo banenga kuba yarabakamagamo amafaranga ariko nta nyungu babonamo.

Umwe yagize ati “Muri Koperative mazemo imyaka icumi (10) ariko twe nta mumaro ahubwo yadusubije inyuma. RCA rero nkabona ibikwepa, irinze igera aho iyasesa abanyamuryango nta nyungu turagira.”

Uyu mumotari akomeza avuga ko nubwo aya makoperative bahozemo yaseshwe, ariko batigeze babona imigabane bari baratanzemo kandi ko yari amaze kuba akayabo.

Ati “Usanga akenshi imbaraga bazishyira mu ho bakuramo amafaranga muri motari ariko mu gushyira imbaraga mu kurengera motari bikaba hafi ya ntabyo.”

Mugenzi we yagaragaje ko nta kamaro na gato bakuye mu makoperative, ati “Nta munyamuryango uri hano wavuga ngo yaba yaraguze ikibanza kivuye muri koperative yabayemo cyangwa ngo yubatse inzu akuye muri koperative kuko ni cyo koperative bisobanuye.”

Undi mumotari yahakanye ibyatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’amakoperative ko abanyamuryango bagabanye imisanzu bari baratanze.

Ati “Ntayo twagabanye ahubwo ikintu cyabayeho batubwiye uburyo amazu yakorerwagamo n’amakoperative, abasekirite, abakozi bakoraga ku makoperative, baragiye ngo bihuriyemo.”

Gusa umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA), Prof. Harerimana Jean Bosco avuga ko hari inyungu nyinshi zavuye mu makoperative acyuye igihe.

Ati “Abari bafite ideni barishingiwe n’amakoperative bakaba bishyura banki, ubu barakomeza kwishyurirwa. Ndetse n’imitungo yaragurishijwe, abagize icyo babona barayigabagabanye.”

Yavuze kandi ko imikorere y’amakoperative mashya agiye gushyirwaho, itandukanye n’iy’ayabanje kuko nk’amafaranga agomba kuzishyurwa abakozi b’ayo makoperative, azajya atangwa na Leta aho kugira ngo ave mu mafaranga atangwa n’abamotari.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − six =

Previous Post

Uganda: Abakekwaho kurasa ku modoka y’umujenerali ukomeye basubiye imbere y’Urukiko

Next Post

Sinzongera kunywa inzoga- Depite uvugwaho ubusinzi yatakambiye Perezida Kagame

Related Posts

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
06/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
06/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda
MU RWANDA

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
06/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

06/07/2025
Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Sinzongera kunywa inzoga- Depite uvugwaho ubusinzi yatakambiye Perezida Kagame

Sinzongera kunywa inzoga- Depite uvugwaho ubusinzi yatakambiye Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.