Monday, September 9, 2024

Sinzongera kunywa inzoga- Depite uvugwaho ubusinzi yatakambiye Perezida Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Dr Mbonimana Gamariel wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma yo kwegura, yasabye imbabazi Perezida Paul Kagame, ahamya ko atazongera kunywa inzoga, ndetse ko yiteguye kuzuza izindi nshingano yahabwa.

Uyu wari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, yagarutsweho na Perezida Paul Kagame ubwo yasozaga ihuriro ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri mu ijoro ryo ku ya 12 Ugushyingo 2022.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko hari umwe mu Badepite wari waraye afashwe na Polisi atwaye imodoka yasinze bikabije ariko abapolisi bakumureka agakomeza urugendo.

Anenga uyu wari umudepite, Perezida Kagame yagize ati “Bamupimye igipimo cyari kigiye guturika kubera alcohol yanyoye, baza no gusanga bamufashe nk’inshuro eshanu, ubwo bwari ubwa gatandatu […] ubanza atari yazinyoye gusa yari yaziguyemo.”

Umukuru w’u Rwanda yagaye Abapolisi bakoze ikosa ryo kurekura uyu wari Umudepite bagendeye ku budahangarwa agenerwa n’itegeko, avuga ko yashoboraga kugonga abantu akabahitana cyangwa na we ubwe akaba yakora impanuka ikamuhitana.

Yavuze ko akimara kubona raporo ivuga kuri uyu wari umudepite, yahise ahagamara Umuyobozi Mukuru wa Polisi “ndamubaza nti ‘umuntu ufite ubudahangarwa ufatwa inshuro eshanu esheshatu, umunsi se yishe umuntu? Nabyo ni ubudahangarwa?’.”

Nyuma yuko uyu wari Umudepite yeguye avuga ko yafashe iki cyemezo ku mpamvu ze bwite, yasabye imbabazi zo kuba yaratwaye ikinyabiziga yanyoye inzoga.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Dr Mbonimana Gamariel yagize ati “Mbikuye ku mutima mbasabye imbabazi Nyakubahwa Perezida n’Abanyarwanda muri rusange mwese. Nakoze icyaha cyo gutwara imodoka nanyweye inzoga. Nafashe umwanzuro wo kutazongera kunywa inzoga. Mwumve gutakamba kwanjye. Niteguye kuzuza neza izindi nshingano zose mungiriye icyizere.”

Perezida Kagame ubwo yagayaga uyu wari intumwa ya rubanda, yavuze ko muri kiriya kiganiro yagiranye n’umuyobozi wa Polisi, yamubwiye ko iyo aza kuba ari Umupolisi, yari kubanza akamenyesha abayobora Inteko Ishinga Amategeko amakosa y’uyu wari Umushingamategeko, ubundi akamburwa uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts