Thursday, September 12, 2024

Basketaball y’abagore: Ikipe y’u Rwanda yatangiye ishimisha Abanyarwanda yatsinzwe ariko amahirwe agumaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu mikino y’ijonjora ry’ibanze yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya Basketball y’abagore, u Rwanda rwatsinze imikino ibiri ya mbere, rwatsinzwe uwa gatatu ariko rukomeza muri 1/2.

Ni imikino iri kubera muri BK Arena, aho uyu wa gatatu w’u Rwanda waruhuje na Grande-Bretagne, warangiye rutsinzwe amanota 75-61, ari na wo wari uwa nyu mu itsinda D ryarimo u Rwanda.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki 22 Kanama 2024, n’ubundi wari witabiriwe ku bwinshi, ndetse wanarebwe na Perezida Paul Kagame na Madame Jeanette Kagame.

Muri uyu mukino, Murekatete Bella ni we watsinze amanota menshi (17) mu ikipe y’u Rwanda, anakora rebound icyenda ku ruhande rwu Rwanda, naho umunya-Grande-Bretagne Holly Winterburn yatsinze amanota menshi mu ikipe y’u Bwongereza, aho yatsinze 15, akora rebound zirindwi, atanga n’imipira itandatu yavuyemo amanota.

Mu mikino ya 1/2 izakinwa ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024, u Rwanda rwa kabiri ruzakina na Sénégal yabaye iya mbere mu Itsinda C, mu gihe Grande-Bretagne izahura na Hongrie yabaye iya kabiri.

Wari umukino unogeje ijisho

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame barebye uyu mukino

Abafana na bo bari bishimye

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist